Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015, ni bwo Miss Doriane yahagurutse i Kigali yerekeza Brazzaville, aho agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ruherutse kwegukana ubwo rwari ruhagarariwe na Miss Aurore Kayibanda Mutesi mu 2013.
Ubwo yari ku kibuga cy’indege i Kanombe yitegura gufata rutemikirere, yatangaje ko yiteguye neza irushanwa ngo ishema u Rwanda rufite muri aya marushanwa rutazava aho ruritakaza, aho yiteguye mu migendere, mu kuvuga, ndetse anihugura mu by’indimi zizakoreshwa mu irushanwa.
Iri serukiramuco Nyafurika rya Muzika (FESPAM) rikaba riba rimwe mu myaka ibiri, uyu mwaka rikaba rizaba ribaye ku nshuro ya cumi, rikaba kandi rigiye kubera muri Congo Brazaville.






TANGA IGITEKEREZO