Mc Anita na Mc Tino bamaze kuba ibirangirire ku buryo hari bamwe mu bitabira ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star baje kwirebera gusa byo bakora no kwiyumvira amagambo yabo asekeje.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bashimishwa cyane n’uburyo Anita na Tino bashyushya ibirori kuko ngo babasetsa bakanyurwa.
Niyonkuru Diane, w’imyaka 23, umufana wa Knowless aganira na IGIHE, we yagize ati “Nshimishwa cyane na Anita na Tino. Baregerana cyane iyo bari kumwe”.
Aganira na IGIHE, Anita yavuze ko gukorana na Tino bimworohera cyane kuko ari umuntu bamenyeranye. Ati “Mufata nk’umuvandimwe wanjye, ubanza ari nayo mpamvu dusetsa abantu cyane kuko tuba twisanzuye”.
Tino we avuga gushyushya abantu mu birori yabitangiye kera ku buryo yumva ari yo mpamvu bimworohera gushimisha ababa bitabiriye ibitaramo bikomeye nk’ibi.
Tino na Anita bamaze imyaka itatu baba abashyushyabirori b’irushanwa rya PGGSS.
y’ibihumbi 12.
Dore amwe mu mafoto Anita na Tino basetsa abantu:











TANGA IGITEKEREZO