Abenshi mu bitabira ibitaramo bya Primus Guma Guma baba biganjemo abana bato batri munsi y’imyaka 15.
Anita Pendo, umwe mu bashyushyabirori muri ibi bitaramo aganira na IGIHE yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru asanga abana ari bo bitabira cyane biba ari ibitaramo by’abahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi kwinjira biba ari ubuntu.
Anita yongeraho ko abana bato usanga ari bo akenshi bakunda gukurikiranira hafi iby’imyidagaduro ku buryo ari bo baba basobanukiwe cyane iby’umuziki.
Yagize ati “Icya mbere abana bakunda imyidagaduro cyane bumva radio cyane kandi ntibagira amafaranga”.
Bamwe muri aba bana baganiriye na IGIHE bavuze ko bakunda ibi bitaramo kuko bibereka abahanzi bakunda. Abandi bagiye bavuga ko babikundira ko bituma bumva indirimbo zabo bakanareba uko babyina n’ibindi.
Muri ibi bitaramo kandi usanga abana ari bo baba bizinduye ku buryo baba bari imbere aho bitegeye neza abahanzi.
Martine Gatabazi, umuyobozi ushizwe gukurikirana iby’iri rushanwa muri BRALIRWA, uruganda rutegura PGGSS, yabwiye IGIHE ko abana bagenerwa iyamya y’imbere kugira ngo batagira impanuka bahurira nazo muri ibi bitaramo kuko biba birimo abantu benshi.
Gatabazi avuga kandi ko n’ubwo muri aya marushanwa haba hamamazwa ikinyobwa cya Primus, abana bato bo basabwa kutanywa inzoga.
Yagize ati “Ku bijyanye n’abana ntitwababuza kuza kuko nabo baba bashaka kureba abahanzi; tubabwira ko batagomba kunywa inzoga kandi n’ababa bazicuruza barabizi“.
Kugeza kuri ubu ibitaramo by’irushwanwa rya PGGSS III bya playback bizasorezwa mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma yaho abahanzi bazatangira gukorera mu Ntara ibitaramo bya Live.



TANGA IGITEKEREZO