Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM) wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013, biraba ari ibicika kuri Stade Amahoro i Remera. Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III baririmbira abafana babo mu gitaramo cya mbere cya LIVE.
Iki gitaramo kiri mu byo bari gukora bazenguruka u Rwanda mu rwego rwo kwiyereka abafana banabashishikariza kubatora.
Amakuru dukesha abo muri East African Promoters, bategura aya marushanwa avugako aba bahanzi bari mu myiteguro ikaze kugira ngo bazabashe gushimisha abafana babo.
Aba bahanzi bamaze ibyumweru bibiri bari mu myiteguro y’iki gitaramo kigiye kubimburira ibindi bya LIVE bizakomereza mu Ntara, aho abahanzi bataragera.
Aba bahanzi bamaze kandi iki cyumweru tugiye gusoza bazenguruka ku maradiyo yo muri Kigali mu biganiro bikunzwe bashishikariza abafana babo kuzaza kubareba mu gitaramo kizabera i Kigali.
Nyuma y’iki gitaramo abahanzi bazajya gutaramira mu Karere ka Muhanga.
Abafana barakangurirwa kurushaho gutora abahanzi bakunda.

TANGA IGITEKEREZO