00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Roadshow y’i Kibungo yaranzwe n’udushya gusa

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 May 2012 saa 01:27
Yasuwe :

Igitaramo cya kane cya Roadshow-Kibungo cyagaragaje udushya twinshi. Muri iki gitaramo, abantu bari benshi cyane, hagati y’ibihumbi 15 na 18, bagaragaza ko bishimiye injyana ya Hip-Hop nk’ahandi ariko iki gitaramo ubwacyo cyagize umwihariko ku bindi bitaramo.
Dore bimwe mu byakiranze:
1. Abahanzi bahawe indabyo
Abahanzi Jay-Polly, Dream Boyz (Platini), na Urban Boyz mu kugaragarizwa ko bishimiwe bahawe indabyo. Izi ndabyo zari zaguzwe n’abakobwa barimu kigero cy’imyaka 15, bavuze ko mu (…)

Igitaramo cya kane cya Roadshow-Kibungo cyagaragaje udushya twinshi. Muri iki gitaramo, abantu bari benshi cyane, hagati y’ibihumbi 15 na 18, bagaragaza ko bishimiye injyana ya Hip-Hop nk’ahandi ariko iki gitaramo ubwacyo cyagize umwihariko ku bindi bitaramo.

Dore bimwe mu byakiranze:

1. Abahanzi bahawe indabyo

Abahanzi Jay-Polly, Dream Boyz (Platini), na Urban Boyz mu kugaragarizwa ko bishimiwe bahawe indabyo. Izi ndabyo zari zaguzwe n’abakobwa barimu kigero cy’imyaka 15, bavuze ko mu kugaragariza aba bahanzi ko bishimira ibihangano byabo babazaniye indabyo.

2. Abantu ntibishima cyane nk’ab’ahandi

Iki gitaramo gitandukanye n’ibindi byabaye ku bafana. Abahanzi benshi bavugaga ko batagaragarijwe ibyishimo nk’uko ahandi bari basanzwe babigaragarizwa. Dj Alex, umunyamakuru wa Radio Flash, wakurikiranye iki gitaramo avuga ko abafana b’I Kibungo i Ngoma batagaragaza amarangamutima yabo.

Yagize ati:”Ntabwo babyina ntabwo banyeganyega ngira ngo bashimishwa no kubona abahanzi basanzwe bumva ku maradiyo cyangwa se babona kuri tereviziyo gusa.”

3. Knowless na King James bakunzwe n’abana

Mu gihe abandi bahanzi bahawe indabyo mu kugaragarizwa ko bishimiwe, aba bahanzi bo beretswe abana bifuza kwifotozanya nabo ngo babagaragarize ko babakunda cyane. Umwana witwa ‘King’, wo mu kigero cy’imyaka itanu, ubwo IGIHE twamubazaga umuhanzi yishimira yagize ati:”Ndashaka gusuhuza Knowless niwe nkunda kurusha abandi”.

4. Impanuka yatumye Knowless ajya mu bitaro

Ubwo abahanzi bavaga i Kibungo bagana I Nyagatare aho bagombaga kurara, bakoze impanuka. Umushoferi wari utwaye imodoka yari imbere yabwiwe ko asa n’uwayobye nuko arahagarara nuko uwari utwaye iy’inyuma ahita aza aramugonga. Knowless wari imbere mu modoka y’inyuma niwe wagize wakomeretse ahita anajyanwa kwa muganga.

Uretse iyi mpanuka, abahanzi baheruka guhura n’indi mpanuka yoroheje, ubwo bajyaga Rusizi, aho imodoka imwe yananiwe kugenda kubera ko moteri yari yanze gukora.

5. Connection yatumye igitaramo kidatangazwa Live

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo kuri intenet ntibabashije kunyuzaho uko iki gitaramo cyagendaga ku buryo bwa Live kubera ko Connection yo muri aka gace yagendaga gahoro cyane, haba MTN na Tigo. Ibi ni ubwa mbere bibaye.

6. Urban Boyz baje ari bashya bakundwa kurusha abandi

N’ubwo abafana ba Kibungo banenzwe kuba batishimira abafana, Ubwo Urban Boyz baririmbaga zimwe mu ndirimbo zabo zihuta aba bafana bageze aho bamanika amaboko ndetse bamwe bagaragaza ko bishimiye cyane aba bahanzi. Urban Boyz ni nabo bahanzi bagaragaje ko bishimiwe cyane kurusha abandi n’ubwo ari ubwa mbere bari bagaragaye muri iri rushanwa aho basimbuye umuhanzi Emmy.

Mu gushimisha abantu, Urban Boyz yakurikiwe na Riderman, Jay Polly, King James na Danny Nanone ’mu ndirimbo Inshuti yaririmbanye na Knowless’.

7. Kuba mugufi byamuhesheje kwemererwa kuza imbere

Hakizimana, wari waturutse aho bita ‘Birenga’ mu murenge uturanye n’uwa Kibungo, habereye igitaramo. Yemerewe kujya imbere ngo abashe kwirebera igitaramo neza. Avuga ko yari yazanywe no kwirebera abahanzi Urban Boyz kuko ari bo bamushimisha. Avuga ko yatunguwe no kubona abantu benshi bitabiriye iki gitaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .