Abahanzi 11 bose bari mu irushanwa rya PGGSS III berekeje kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Nyanza aho bagiye gutaramira abafana babo.
Iki gitaramo kirabera mu Murenge wa Busasamana kuri Stade y’i Nyanza.
Muri iki gitaramo haraza kugaragara abahanzi Fireman na Knowless batagaragaye mu gitaramo giheruka kubera ko Fireman yari arwaye naho Knowless we akaba yari yitabiriye ibirori bya Rwanda Day byabereye i London mu Bwongereza.

Gusa muri iki gitaramo umuhanzi Mico Prosper ntari bushobora kunoneka kubera uburwayi.
Abafana barasabwa gutora umuhanzi bakunda bohereza nomero ye kuri 43 43. Igitaramo gikurikira kizabera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Karongi.

IGIHE turabagezaho uko iki gitaramo LIVE (mu mafoto n’inyandiko)
TANGA IGITEKEREZO