Ibirori bizwi nk’Inkera y’abahizi cyangwa se Rector’s Excellence Awards, ntibikorerwamo gusa umuhango wo gutora Nyampinga ahubwo bikomatanywa no gutanga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu bikorwa bitandukanye.
Dusangwe Redempta niwe wegukanye igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza mu ishami rya Applied Sciences, uyu akaba yiga mu gashami k’ubwubatsi (Civil engineering), akaba ari nawe ufite amanota menshi muri kaminuza nzima aho afite 16.6/20 (grande distinction).
Mugabo Valens yahembwe nk’uwitwaye neza mu ishami ry’ubuvuzi rusange (general medicine), muri sciences ni Umazekabiri Janvier, naho mu ishami ry’amategeko hahembwe Mbaraga Robert Werner. Mukamana Alphonsine yahembwe muri Applied statistics, Bikorimana Didier ahembwa kuri ubu unakora kuri radio y’abongereza ya BBC ahembwa nk’umunyeshuri witwaye neza (ufite amanota menshi) mu ishami ry’Itangazamakuru.
Ibihembo ku banyeshuri bafite amanota menshi byasojwe n’icyahawe Uwiduhaye Serge wiga Ubuhinzi.
Mu bandi bahembwe harimo Gahizi Ganza Dieudonnee ukora amafilime, Mutoni Adolphe wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Volley ball, Mukandayisenga Scholastique ukina basket ball, na Niyomwungeri Hildebrand wahembwe nk’umuyobozi wabashije guhagarararira bagenzi be neza.
Mu gihe benshi bibwiraga ko Tom Close ari we wari guhembwa nk’umuhanzi w’umwaka muri NUR dore ko bashingiraga ku kuba yaratwaye ibihembo bitandukanye nka salax awards ndetse na PGGSS; batunguwe no kumva hahamagawe Uwineza Roselyne uzwi nka Rozy.
Hejuru ku ifoto:Uwineza Roselyne uzwi nka Rozy umwe mu bahemwe


















TANGA IGITEKEREZO