Nyuma yo gutaramirwa n’ababyinnyi mu mico Nyafurika itandukanye, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barashimira abagize uruhare mu itegurwa rya FESPAD dore ko ngo ari ubwa mbere abenshi muri bo bari babonye imbyino zo mu bindi bihugu.
Aba baturage bari biganjemo abo mu Karere ka Musanze, aka Rulindo, n’abandi bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bari bavanze n’ab’i Rubavu nk’abaturanyi bo mu ntara y’Iburengerazuba, baje kwihera ijisho izi mbyino gakondo n’imbyino za Kizungu nk’uko babitangarije IGIHE kuri uyu wa 28 Gashyantare.
Ndacyayisaba Merry Teddy utuye mu Murenge wa Cyumve, i Musanze, twaganiriye nawe amaze kubyina yagize ati “Naje hano nzi ko nje kureba ababyinnyi bo mu Rwanda gusa, ariko byanshimishije cyane, kuko Abarundi batubyiniye banavuza ingoma, abo muri Congo (RDC) babyinnye mu muco w’Abanyarwanda, n’abo muri Namibia baririmbiraga mu Karere kacu mu majwi meza banabyina.”
Tumubaza agashya yabonye, Uwere Josiane ati “Nk’agashya nabonye ni uko nari ntarabona abantu babyina bambaye imyenda y’imbere gusa (Ni itsinda ryo muri Namibia), ariko nababonye kandi nta kibazo byateje kuko babigaragarizaga mu muco w’imbyino zabo.”
Ngabonziza Martin wiga muri Kaminuza i Kampala we yagize ati “Narinsanzwe mbirebera kuri tereviziyo i Kigali ariko nabonye ko mu Rwanda turimo gutera imbere cyane kuko mu bindi bihugu usanga ibirori biberamu Mujyi gusa, ariko RDB n’abandi bateguye ibi ndabashimira ko natwe badutekerejeho.”
Abatandukanye basabye ko abategura FESPAD bakongera umubare w’ibihugu biyitabira, abaturage bakajya bataramirwa n’abanyamahanga, benshi dore ko ari wo mwanya wo kubona imbyino z’abandi baba babonye.



















TANGA IGITEKEREZO