00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss KIST 2011 yatorewe kuba Miss Kigali 2012

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 Kanama 2012 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Mu gutoranya abakobwa 3 bazahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012, Giraso Joe Christa, nyampinga wa KIST 2011 yegukanye umwanya wa Miss Kigali 2012, muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2012.
Giraso uba mu Karere ka Nyarugenge afite imyaka 20 (hafi 21). Yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ishami ry’ubugeni (Architecture).
Yakurikiwe na Johali Nsengiyumva (10), w’imyaka 19, urangije amashuri yisumbuye i (...)

Mu gutoranya abakobwa 3 bazahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012, Giraso Joe Christa, nyampinga wa KIST 2011 yegukanye umwanya wa Miss Kigali 2012, muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2012.

Giraso uba mu Karere ka Nyarugenge afite imyaka 20 (hafi 21). Yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ishami ry’ubugeni (Architecture).

Yakurikiwe na Johali Nsengiyumva (10), w’imyaka 19, urangije amashuri yisumbuye i Shyogwe mu ishami rya MPG (Mathematics Physics and Geography) uba mu Karere ka Gasabo watorewe kuba igisonga cya mbere. Uwabaye igisonga cya kabiri ni Vanesa Ingabire, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatandatu (S.6) mu ishami rya Computer Sciences and Management kuri APACE waje uba mu karere ka Nyarugenge.

Aba batatu ni ukuvuga Giraso Joe Christa, Johali Nsengiyumva, Vanesa Igabe nibo bazahagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012. Bahembwe buri wese amadorali ijana (amafanranga angana n’ibihumbi 65 y’u Rwanda), ikoresho by’isuku bahawe na Simba Super Market n’ibindi.

Giraso aganira na IGIHE yavuze ko kuba yari asanzwe ari Miss byamutinyuye bigatuma yitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo atsinze. Yagize ati ”Kuri njyewe nta bwoba nari mfite byamfashisje cyane kuko byamfashije kwigaragaza ntafite ubwoba.”

Mukandekezi Julienne, nyina wa Giraso nawe wari witabiriye ibi birori, yasabye ababyeyi kureka abana bakajya bagaragaza impano zabo. Yavuze ko umwana we ari bucura mu bana be bane.

Mu ijambo rye, Steven Karangwa, umuyobozi w’ubutegetsi mu Mujyi wa Kigali (ari nawe wari umushyitsi mukuru wanafunguye ibi birori) yasabye ko uwahagararira umujyi wa Kigali yazegukana umwanya wa Miss Rwanda. Yagize ati ”Miss Rwanda abonetse mu Mujyi wa Kigali birashimishije kurushaho. Turabashishikariza ko Miss Rwanda agomba kuva i Kigali.”

Abakobwa 14 bari bitabiriye iri rushanwa na nomero bari bambaye ni Nicole Twagira Beningabire (1), Vanessa Igabe (2), Leticia Muhimakazi (4), Giraso Joe Christa (5), Cynthia Umurerwa (6), Chantal Ujeneza (7), Umurisa Ralisa (8), Odette Ntambara (9), Johali Nsengiyumva (10), Jelly Urujeni (11), Noelly Umutesi (12), Leatitia Umureze (13), Rachel Uwineza (15), Claire Mushimiyimana (16).

Umususurutsabirori yari Anitha Pendo, umunyamakuru kuri Radio One akaba na Dj w’umukobwa mu Rwanda. Abahanzi bari muri iki gitaramo ni Kigali Live Music Band ikorera i Nyamirambo hamwe na Bruce Melodie, Uncle Austin na Fireman. Amarushanwa ya Miss Rwanda 2012 ategurwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo ku bufatanye n’itorero Mashirika.

Guhera tariki ya 15 Kanama 2012, aba bakobwa 3 batsinze bazahura n’abo mu Ntara enye, nuko bose hamwe uko ari 15 bazajyanwe hamwe (The Boot Camp) mu gihe cy’iminsi 15 bigishwe ibijyanye n’umuco, kwiyerekana no gusubiza neza. Ku itariki ya 1 Nzeri nibwo mu Rwanda hazatorwa umukobwa uhiga abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda.

Umwanya wa Miss Rwanda uheruka gutorerwa Grace Bahati mu 2009. Kuva ubwo kugeza ubu nta wari waratorewe gusimbura uyu Bahati kuko hari harabuze abaterankunga nk’uko Minisiteri y’Umuco yabitangaje.

Reba amwe mu mafoto y’uko igitaramo n’andi atandukanye:

Ubwo abakobwa barushanwaga biyerekana
Buri mukobwa yakoraga iyo bwabaga ngo yemeze abantu ko ari mwiza
Benshi mu bakobwa barushanwaga bari beza kandi bagaragaza ko bujuje ibisabwa
Abakobwa barushanwaga bageragezaga kumwenyura
Abakobwa basubiza ibibazo: buri wese avuga mu rurimi yifuza
Bamwe mu bakobwa bagaragazaga imbogamizi mu gusubiza ibibazo
Dore uko Anitha wari MC yari yambaye
umunyamakuru kuri Radio One, Anitha Pendo wari Mc
Abagize akanama nkemurampaka
Abahanzi Bruce Melodie (i bumoso) na Uncle Austin baririmbana muri Serena
Kigali Live Music Band nibo basusurutsaga ibirori mu ndirimbo
Abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Serena
Abakobwa barushanwaga ku rwego rw'umujyi wa Kigali bari benshi kurusha abo mu Ntara
Igice kimwe cy'abakobwa barushanwaga
Igice cya kabiri cy'abarushanwa
Ubwo hari hatangiye gutorwa batanu bakomeza
Vanesa Igabe, igisonga cya kabiri yambikwa ikamba anashyikirizwa ibihembo
Johali Nsengiyumva, igisonga cya mbere ahabwa ibihembo
Giraso Joe Christa ashimwa na nyina
3 bazaserukira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012
Aha ni muri KIST, ubwo Joe Christa GIraso yambikwaga ikamba rya Miss KiST 2011
Aha ni ubwo Miss Joe Giraso yasuraga anafasha umukene, bimwe mu bikorwa be ari Miss

Foto: Alain P. Kanyarwanda & Irakoze Richard & KIST


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .