00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mitali aranenga abajya mu bitaramo bakiyicarira

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 8 November 2012 saa 09:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, arasaba Abanyarwanda gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo barusheho gutera imbere, akanenga abantu baza mu bitaramo baje kwishimisha ariko bahagera bakiyicarira.
Minisitiri Mitali unaherutse gutangaza ko Minisiteri yiteguye guteza imbere umuziki nyarwanda, asaba abitabira ibitaramo ko badakwiye kujya batuma abahanzi babahendahendera kubafasha kwizihirwa.
Ati “Abanyarwanda turishima tukanezerwa ariko ntitubigaragaza. Habura iki? Ntabwo (…)

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, arasaba Abanyarwanda gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo barusheho gutera imbere, akanenga abantu baza mu bitaramo baje kwishimisha ariko bahagera bakiyicarira.

Minisitiri Mitali unaherutse gutangaza ko Minisiteri yiteguye guteza imbere umuziki nyarwanda, asaba abitabira ibitaramo ko badakwiye kujya batuma abahanzi babahendahendera kubafasha kwizihirwa.

Ati “Abanyarwanda turishima tukanezerwa ariko ntitubigaragaza. Habura iki? Ntabwo tuba twaje mu nama cyangwa mu rusengero ; kandi no mu nsengero zimwe na zimwe murabyina uretse ko njyewe idini ryanjye tubyina bigoranye cyane.”

Akomeza avuga ko mu gihe abantu babonye uburyo bwo kugera mu gitaramo badakwiye kujya babyina bicaye cyangwa ngo banyeganyeze umutwe gusa, kuko bishimisha abahanzi iyo babona abakunzi babo babagaragariza ko bari kumwe na bo. Ati ”Mujye muhaguruka mubigaragaze, tugerageze tujye muri ‘ambiance’ dushyushye igitaramo.”

Minisitiri Mitali avuga ko abahanzi ari umuyoboro ukomeye mu gufasha Leta kugera aho ishaka no kumvikanisha gahunda za Leta, by’umwihariko kumvikanisha agaciro k’Abanyarwanda.

Ubu butumwa Minisitiri Mitali akunze kubutanga kenshi mu mu bitaramo by’abahanzi aba yitabiriye, aho na tariki 4 Ugushyingo yabisubiyemo mu gitaramo cy’umuhanzi Tonzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages