Korali Kubwubuntu ikorera umurimo w’Imana mu ihuriro ry’abanyeshuri bo mu itorero Presbytérienne mu Rwanda AEP/UNR muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, igiye gushyira ahagaragara Album y’indirimbo icyenda.
Iyi Album ya mbere yitwa “Imirimo itunganye” izamurikwa ku italiki ya 18 Ugushyingo 2012 i Kigali muri EPR Paruwasi Kiyovu. Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Munyemana Jean Claude, indirimbo zizashyirwa ku mugaragaro ni: Abiringiye Uwiteka, Ntawundi, Urugendo, Ibikomangoma, Imirimo itunganye, Nimuhimbaze, Nibyiza, Abamba amahema n’ Ibanga.
Iyi korari yatangiye mu mwaka w’2000 itangijwe n’abaririmbyi barindwi, ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 45. Icyerekezo cyayo ni uko mu mwaka wa 2013 bazatangira gukora amashusho y’indirimbo ziri kuri iyi Album.



















TANGA IGITEKEREZO