Hotel La Palisse Nyandungu iherereye I Nyandungu yatangije amarushanwa yo koga haba ku basanzwe bahakorera uwo mukino ndetse no kubifuza kubitangira. Aya marushanwa azakorwa kuwa 1 Nzeri 2012 mu buryo bwo koga bwitwa crowl n’ubwitwa brasse.
Bobo Bonfils, usanzwe ari umukozi kuri La Palisse avuga ko kwiyandikisha bizarangira kuwa 31 Kanama ku bantu bose. Bobo avuga ko hazaba amarushanwa ku bantu b’ingeri ebyiri, abakuru n’abato kuri metero 13 (largeur), metero 25 (longeur), metero 50 (longeur A&R) na metero 26 (largeur A&R).
Avuga kandi ko muri aya marushanwa bazahemba abazitwara neza imyambaro ya siporo, ifatabuguzi ry’umwaka n’ibindi bitandukanye. Bonfils avuga ko kwiyandikisha ari amafaranga ariko adakanganye.
Asobanura uko aya marushanwa azafasha abifuza kwidagadura, ari nayo mpamvu avuga ko bahisemo ko mu kuyasoza hazataramira abahanzi nka Dream Boyz, Allionni, Mico Prosper, Messy, Ally Soudy, Christopher, Kids Guy n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO