00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’u Burasirazuba yabonye abazayihagararira muri Miss Rwanda 2012

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 29 July 2012 saa 03:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga, byari ibirori mu Mujyi wa Rwamagana wo mu Ntara y’u Burasirazuba, aho mu nzu mberabyombi ya St Agnes habereye amarushanwa yo gutoranya abakobwa bazahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, azwi nka “Miss Rwanda 2012.”
Nyuma y’ibizamini bitandukanye, akanama nkemurampaka kari kagizwe na Faustin Kagame, Claude Ndayishimiye na Jolie Murenzi, katoranyije Akineza Carmen, Umunyana Didine, Muberarugo Diane, Karangwa Tega Fidelis na (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga, byari ibirori mu Mujyi wa Rwamagana wo mu Ntara y’u Burasirazuba, aho mu nzu mberabyombi ya St Agnes habereye amarushanwa yo gutoranya abakobwa bazahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, azwi nka “Miss Rwanda 2012.”

Nyuma y’ibizamini bitandukanye, akanama nkemurampaka kari kagizwe na Faustin Kagame, Claude Ndayishimiye na Jolie Murenzi, katoranyije Akineza Carmen, Umunyana Didine, Muberarugo Diane, Karangwa Tega Fidelis na Umutesi Mubera Liliane, nka batanu ba mbere muri aya marushanwa, gusa hagombaga gutambuka batatu gusa.

Nyuma yo gukora irindi suzuma, Umutesi Mubera Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’intara y’u Burasirazuba, Karangwa Tega Fidelis aba igisonga cya mbere naho Akineza Carmen aba igisonga cya kabiri; Aba batatu ni nabo bazahagararira iyi ntara mu marushanwa ku rwego rw’igihugu.

Umutesi Mubera Liliane wabaye Nyampinga(hagati), Igisonga cya mbere Tega Phidelice(i Bumoso) na Akineza Carmeen wabaye igisonga cya kabiri

Mu rwego rwo gutoranya aba batatu, abitabiriye aya marushanwa bose bakoze imyiyerekano irimo gutambuka neza, ndetse babazwa ibibazo bitandukanye n’akanama nkemurampaka mu rwego rwo gusuzuma ubumeyi bwabo.

Umutesi Mubera Liliane wabaye Nyampinga areshya na Metero 1,80; Karangwa Tega Fidelis wabaye igisonga cya mbere afite metero 1,70 naho Akineza Carmen areshya na metero 1,82. Bose uko ari batatu bafite imyaka 20 kandi ni abanyeshuri.

Iki gikorwa cyari cyasusurukijwe n’itorero “imigongo”, Kigali Live Band ndetse n’umushyushya rugamba Anita Pendo wayoboye ibirori.

Kugeza ubu intara eshatu nizo zimaze gutoranya abazazihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda, hasigaye Intara y’Amajyaruguru izakora iki gikorwa ku itariki 5 Kanama, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ku itariki 12 Kanama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages