99% by’abafana baganiriye na IGIHE bavuze ko babihiwe n’igitaramo cya Dream Boyz cyo kumurika Album yabo ya gatatu bise “Uzambarize Mama” kubera ko Tuff Gang yabaye nk’iyabujijwe kuririmba ubwo Dj Essgy yavugaga ko nta ndirimbo zabo afite.
Iki gitaramo cyabereye muri Main Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2012, cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo bugaragara.
Uko byagenze n’amagambo atyaye ya Tuff Gang....
Abagize Tuff Gang ubwo bageraga ku rubyiniro basabye Dj Essgy n’itsinda bakoranaga ry’abashinzwe kunoza no gutunganya amajwi kubazamurira indirimbo, ni uko ba Djs barazibura, banababwira ko ntazo babasha kubona hafi. Ibi byarakaje cyane Bull Dogg na Jay Polly wongeye kuvuga amagambo akarishye.
Bull Dogg wigeze kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda by’igihe gito akaza gukomereza amasomo ye i Kigali yahise avuga ko uko ari ugushaka kubarwanya; mu burakari bwinshi yagize ati “Hano i Butare ntabwo twahagiriye ibihe byiza, nkatwe Tuff Gang, ntabwo twakurikirana umuziki wa hano mu Rwanda, [tuwumazemo igihe kinini] ariko abana bato bifuza kuzamuka bashaka kudusubiza hasi. Bashaka gukora ibidashoboka ngo badusubize hasi. Ni muri urwo rwego bavuze ngo indirimbo zacu bazibuze kandi twazizanye, tukaba duhagaze imbere yanyu tutaririmba kandi turi abasani (abahanzi)….”
Kuri aya magambo Bull Dogg yavuganye umujinya mwinshi anayashimangira cyane, Jay Polly yamurushije kurakara cyane, ni uko ahita amwambura micro ayashimangiza ubundi busobanuro anirukana Dj.
Yagize ati “Umva, umva, ndagira ngo Dj mumubwire ngo abyihorere ajyane ibyuma bye. Tugiye gukubita imirongo yacu uko twayikubise n’ubundi ni twe twayikubise n’ubundi nitwe twayikubise, toka Dj! Dj nagende ajyane ibyuma bye, n’ubundi ni twe twayiririmbye nta muntu wigeze aturirimbira, Dj najyane ibyuma bye, nagende!!!!”
Byaje kurushaho kudogera ubwo mu gutera kw’abantu hejuru bagaragaza ko baryohewe n’amagambo Jay Polly yari amaze kuvuga, umuraperi Green P, we wagaragaraga nk’aho yasaga n’uwacishije make, na we yanze kuripfana ni uko agira ati “Dj najye muri W.C!”
Abantu barushijeho gutera hejuru mu nduru n’urusaku rwinshi ni uko Bull Dogg aza guhita avuga ko batakiririmbye, agira ati “Turatashye, ntimutwangire ko tutakoze!”
Abafana baje guhita basabwa gusohoka bababaye cyane.
Icyo abafana bamwe na bamwe bavuga…
”N’abafana ubwacu turarenganye, bigaragara ko ahubwo harimo ruswa, ibintu badukoreye si byiza.” Uyu ni umufana wanze kutwibwira amazina ye wagaragaraga ko ababaye cyane.
“Muri rusange ibibazo byari biri muri technique, kuba Tuff Gang itaririmbye birambabaje nk’umufana wabo” uko ni ko Nsabimana w’imyaka 24 yabidutangarije.
Nshimiyimana Alex w’imyaka 22 yagize ati “Igitaramo ntabwo cyari kimeze neza kubera akavuyo k’abashinzwe ibya technique n’ukuntu ibintu byari biteguye, amafaranga twatanze ntabwo twayagaruje."
Ngororano Gadi, w’imyaka 21 yagize ati “Kuri njye igitaramo cyagenze nabi bikabije ku buryo bushoboka, nkanjye nari nishyuye amafaranga yanjye nje kureba Tuff Gang none dore ibibaye!"
Mundere Oreste ni umunyamakuru kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye, we yagize ati “Icyo bita aba Dj sinzi icyo bapfa na Tuff Gang, indirimbo za Tuff Gang bari bazifite n’umuntu wazibaninze (burn) twari turi kumwe, umuntu ntiyatinya kuvuga ko Dream Boyz itahanye isura mbi muri Butare.”
Dj we avuga ko ikibazo ari uko Tuff Gang batari bumvikanye indirimbo baza kuririmba….
Dj Essgy wari uyoboye gahunda z’iki gitaramo yavuze ko nta kibazo asanzwe afitanye na Tuff Gang ko ahubwo ari bo batabashije kumvikana ku ndirimbo zabo zari gucurangwa.
Yagize ati “Bull Dogg yatanze indirimbo nyinshi dukuraho ebyiri gusa yavuze, kubera ko ari zo bari bababwiye ngo baririmbe. Izindi rero ntabwo twari twigeze tuzifata. Bageze kuri stage turazikina Jay Polly na bagenzi be barazanga biba ngombwa ko tujya gushaka izindi.
Indirimbo batubwiye ngo dukine ntabwo bari bayumvikanyeho ko ari yo baririmba. Tuyikinnye Jay Polly ararakara bigeze hariya. Na ho ubindi nta kibazo mfitanye na Tuff Gang.”
Dream Boyz ibivugaho iki?
Platini wo muri Dream Boyz we yavuze ko igitaramo cyo kumurika album yabo cyagenze neza. Ku kutaririmba kwa Tuff Gang, Platini avuga ko byatewe no gutinda kw’abahanzi. Avuga ariko ko byabahaye isomo ku buryo yiteguye ko igitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade i Remera kiza kuba ari cyiza kurushaho.
Yagize ati “Batanze indirimbo Dj ntiyazibona, bagashinja Dj; Dj na we akabashinja. Ni ako kabazo kabayeho. Twabuze uwo twizera n’uwo twareka. Navuga ko ikibazo cyabayeho ari ugutinda kw’abahanzi, ni byo byishe gahunda zose, twibwira ko ejo bazaba bikubise agashyi, aba technicians badutengushye ariko ejo twizera ko bizagenda neza.”
Ibindi…
- 1. Byavuzwe ko umuraperi Pacson wari uri kumwe n’abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang yamennye Camera y’uwitwa Kalisa John, agashaka no kurwana na we amuziza ko ngo yari yafashe amajwi rwihishwa, ayo majwi yavugaga uko Tuff Gang baganiraga ibyihishe inyuma y’aka kaduruvayo.
- 2. Biturutse ku kuba ibyuma byakunze gusakuza biduhira mu mwanya wose igitaramo cyamaze, umuhanzi Kamichi na we yanenze bikomeye aba Dj, anabibwira abafana abereka ko ikibazo gikomeye ari icya ba Djs.
- 3. Umwe mu baganiriye na IGIHE yanenze imyitwarire ya Tuff Gang avuga ko batagombaga kwivumbura ngo bange kuririmba biturutse ku kibazo cya tekinike.
- 4. Senderi International Hit ni we wagaragaje udushya twinshi muri iki gitaramo, uhereye ku myambarire, imibyinire n’ibindi bintu bidasanzwe, bishimisha abafana, bikabafasha kwidagadura.
Ushaka kureba uko iki gitaramo cyagenze cyose mu mafoto kanda AHA....



















TANGA IGITEKEREZO