00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutora Miss Rwanda ukoresheje telefoni igendanwa byaratangiye

Yanditswe na

Gisèle Umutesi

Kuya 23 August 2012 saa 04:21
Yasuwe :

Ubu abahatanira kuba Nyampinga Rwanda 2012 uko ari 15 bari mu mwiherero i Rubavu muri Hoteli Serena, aho bigishwa ibintu bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, imyitozo ngororamubiri, imyifatire, imibanire n’abandi n’ibindi.
Igikorwa cyo gutora Nyampinga wifuza ko ari we uzahiga abandi cyaratangiye aho wandika ijambo miss ugakurikizaho umubare w’uwo uha amahirwe, ukohereza kuri 7333.
Urugero ukandika miss10 cyangwa miss1 ukohereza kuri 7333, ku itumanaho waba ukoresha iryo ari ryo (…)

Ubu abahatanira kuba Nyampinga Rwanda 2012 uko ari 15 bari mu mwiherero i Rubavu muri Hoteli Serena, aho bigishwa ibintu bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, imyitozo ngororamubiri, imyifatire, imibanire n’abandi n’ibindi.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga wifuza ko ari we uzahiga abandi cyaratangiye aho wandika ijambo miss ugakurikizaho umubare w’uwo uha amahirwe, ukohereza kuri 7333.

Urugero ukandika miss10 cyangwa miss1 ukohereza kuri 7333, ku itumanaho waba ukoresha iryo ari ryo ryose.

Dore uko nomero zabo zikurikirana:

Kayibanda Mutesi Aurore: Miss 1

Uwingabire Esther: Miss 2

Umutesi Mubera Liliane: Miss 3

Uwase Francine: Miss 4

Giraso Joe Christa: Miss 5

Isimbi Debora Abiellah: Miss 6

Uwamahoro Natacha: Miss 7

Karangwa Tega Fidelis: Miss 8

Ingabire Francoise: Miss 9

Nsengiyumva Johali: Miss 10

Umurerwa Ariane: Miss 11

Umwamikazi Annick: Miss 12

Akineza Carmen: Miss 13

Uwamahoro Ange: Miss 14

Mumporezi Laetitia: Miss 15

Umunsi wo kumenya Nyampinga ubahiga bose ni ku itariki ya 1 Nzeri 2012, ibirori bizabera ahakunda kubera expo, i Gikondo.

Ibindi kuri iki gikorwa tuzakomeza kubibakurikiranira.

Ushobora kureba amafoto yabo bose kuri www.missrwanda2012.com cyangwa se ku rubuga rwa Facebook (http://www.facebook.com/MissRwanda2012)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages