Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2012, ni itariki yari yitezweho gutangiza ibikorwa by’itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. Iyi tariki yigijwe inyuma ishyirwa muri Nyakanga kuko yagonganye n’ibindi bikorwa bya Leta.
Mu Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Mitali Protais, riravuga ko gahunda yo gutegura igikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi cyasubitswe.
Muri iri tangazo hari aho bagira bati: “Minisiteri ya Siporo n’Umuco irisegura ku bantu bose bari mu iki gikorwa baba abafatanyabikorwa, abaterankunga ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2012”.
Lauren Makuza, umwe mu bayobozi bari gutegura aya marushanwa avuga ko impamvu yatumye itangizwa ry’ama marushanwa ryigizwa inyuma ari uko hari izindi gahunda byagonganye nazo. Avuga ko iyi gahunda yimuriwe muri Nyakanga 2012.
Yagize ati:”Byatewe n’uko twasanze hari gahunda zindi z’igihugu zigongana n’iriya biba ngombwa ko dukora kimwe dukurikiye ikindi. Byimuriwe mu kwa karindwi.”
Nyampinga w’u Rwanda uheruka gutorwa ni Bahati Grace wambitswe ikamba kuwa 18 Ukuboza 2009.
Hejuru ku ifoto: Minisitiri wa Siporo n’Umuco Mitali Protais


















TANGA IGITEKEREZO