Gahunda y’ibitaramo yiswe Friday Gospel Night irakomeje muri Contact Restaurant kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2012.
Muri Contact Restaurant gahunda y’ijoro ryiswe Gospel night igamije guteza imbere abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana no gufasha abakiriya babo gusabana n’abo bahanzi irakomeza kuri uyu wagatanu guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’igitaramo cyanagenze neza mu cyumweru gishize ahari hatumiwe abahanzi batandukanye barimo Dominic Nick, ku yindi nshuro babazaniye umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bacye bivuye ku ndirimbo ye Amahoro n’izindi ariwe Gabby Irene Kamanzi ndetse na Bobo Bonfils uzwi mu ndirimbo nka Waranyuze yafatanijemo na Dominic Nick n’iyitwa Nzabyibuka yakoranye na Jean Paul Samputu, kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Nzeri2012 mukaba muzataramirwa n’aba bahanzi bose guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.
Tubibutse ko ibi bitaramo byose bibera mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu igorofa ya gatatu ahasanzwe hanabarizwa iyi resitora imaze kwigaragaza mu kugira serivise nziza.
Tukaba kandi twababwira ko ibi bitaramo bizajya biba buri wagatanu aho bazajya bagenda batumira abahanzi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO