Abakunzi b’umuhanzi Fireman baramutunguye bamutegurira igitaramo cyo kwishimira ko yagiye mu marusharunwa ya PGGSS 3, iki gitaramo bise “Welcome in PGGSS” kikaba cyarabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013 muri resitora ya Quelques i Kigali.
Fireman bita rutwitsi mu itsinda rya Tuff Gangs yagaragarijwe n’abafana be urukundo rukomeye, bagira ngo banamwereke ko bazamutora bishimishije mu marushanwa y’umuhanzi w’icyamamare ya PGGSS 3.
Kubera ibyishimo Fireman yemereye abafana be icyo kunywa, ndetse n’abatari babashije kwinjira kubera amafaranga binjirira ubuntu. Mu kiganiro na IGIHE, Fireman yagize ati “Byaranshimishije cyane ku buryo byampaye icyizere ko nubwo ari ubwa mbere ninjiye muri PGGSS nshobora no kuyitwara.”
Umwe mu bafana be bateguye iki gitaramo uzwi ku izina rya K.A.P, avuga ko bagiteguye kuko ari abafana be kandi ari ubwa mbere Fireman agiye muri aya marushanwa; bikaba ari ibyo kwishimirwa ari yo mpamvu bamuteguriye iki gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO