00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni imwe niyo yategewe mu gukomeza cyangwa gusezererwa mu marushanwa kwa Jay Polly

Yanditswe na

Nduwimana Jean Paul

Kuya 30 June 2012 saa 08:37
Yasuwe :

Rusizi:Umusore Gnl Patrick umenyerewe mu gutegura ibitaramo mu Karere ka Rusizi ndetse no gufasha abahanzi Nyarwanda batandukanye mu masaha make ashize amaze gutega na mugenzi we Ombeni Joël biturutse ku bahanzi baza gusezererwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2012 muri PGGSS 2.
Uku gutega kwatangiye ubwo Joël yavugaga ko Jay Polly nubwo akunzwe bitatangaza abantu babonye asezerewe mu bahanzi batatu bari busezererwe uyu munsi. Gnl Patrick we usanzwe ari n’umufana (…)

Rusizi:Umusore Gnl Patrick umenyerewe mu gutegura ibitaramo mu Karere ka Rusizi ndetse no gufasha abahanzi Nyarwanda batandukanye mu masaha make ashize amaze gutega na mugenzi we Ombeni Joël biturutse ku bahanzi baza gusezererwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2012 muri PGGSS 2.

Uku gutega kwatangiye ubwo Joël yavugaga ko Jay Polly nubwo akunzwe bitatangaza abantu babonye asezerewe mu bahanzi batatu bari busezererwe uyu munsi. Gnl Patrick we usanzwe ari n’umufana ukomeye akaba n’inshuti ya Jay Polly we yemeje ko Jay Polly agomba kuza muri Top 7 uyu munsi ndetse anashimangira ko ibyo yemeje nibitaba agomba guha Ombeni Joël miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Ombeni Joel nawe yahise yemerera mu ruhame ko Jay Polly natambuka nawe ataza kuzuyaza guha Gnl Patrick miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Gnl Patrick

Nyuma y’izi mpaka ndende zabereye muri D’frank Hotel i Kamembe, mu Karere ka Rusizi, aho aba basore banafatiraga amafunguro ya saa sita, mu rwego rwo kugirango ibyo bumvikanye bitaherera mu magambo gusa bahise banakorana amasezerano mu nyandiko aho ingwate zanabaye amamodoka yabo basanzwe bagendamo.

Kuri ubu rero bamwe mu bari aho ayo masezerano akorwa bakaba bategereje kureba ibiri butangazwe none ubwo batatu mu bahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star 2 bari buze gusezererwa.

Abandi bahanzi Omben Joël yavuze bari buze gusezererwa muri aya marushanwa biyongera kuri Jay polly ni Just Family na Young Grace. Gusa ngo ibi byo ntaho bihuriye n’integano bakoze kuko yo ishingiye kuri Jay Polly.

Gnl Patrick we akomeje guhamya ko Jay Polly agomba gutambuka ndetse akazanatwara igikombe.

Reka dutegereze ibiri butangazwe muri Guma Guma Super Star 2 nubwo umwe muri aba bagabo natabihomberamo abyungukiramo, kuko kwinjiza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri ubu buryo ari amahirwe atagira uko asa naho kuyatakaza byo ni ukuzinyagwa zigahera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages