00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Nyampinga ba SFB bakoze amahano - Mike Karangwa

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 8 November 2012 saa 05:13
Yasuwe :

Nyuma y’uko ba Nyampinga b’Ishuri Rikuru ry’Imari n’Icungamutungo (SFB) bagaragariye mu birori baguranye amakamba, Mike Karangwa asanga ako ari amahano kuko ntahantu byabaye.
Hari kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’itumanaho rya Kigali (KIST) habaga igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga iyubakwa ry’amacumbi y’abakokbwa biga muri iri shuri, iki gitaramo cyari yateguwe na Nyampinga wa KIST yifashisha ba nyampinga bagenzibe batandukanye. (…)

Nyuma y’uko ba Nyampinga b’Ishuri Rikuru ry’Imari n’Icungamutungo (SFB) bagaragariye mu birori baguranye amakamba, Mike Karangwa asanga ako ari amahano kuko ntahantu byabaye.

Hari kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’itumanaho rya Kigali (KIST) habaga igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga iyubakwa ry’amacumbi y’abakokbwa biga muri iri shuri, iki gitaramo cyari yateguwe na Nyampinga wa KIST yifashisha ba nyampinga bagenzibe batandukanye.

Ni muri iki gitaramo Carmen Akineza igisonga cya mbere cya Nyampinga wa SFB 2012 akaba n’umwe mu bahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda yaje yambaye ikamba rya Nyampinga wa SFB, ubusanzwe ryatsindiwe na Natacha Uwamahoro.

Naho igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa SFB 2011, Teta Sandra we aza yambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga, ubusanzwe ryakabaye ryari ryambawe na Carmen Akineza.

Mu kiganiro twagiranye na Mike Karangwa umwe mu bantu bakunze kugaragara mu matsinda y’abakemurampaka (judges) ndetse wari no mu itsinda ryayoboye umuhango aba bombi batorewemo tariki 5 Ugushyingo 2011.

Yavuze ko ayo ari amakosa akomeye bakoze kuko ntabunyamwuga bubigaragaramo.

Ati “Ntabwo biri professional, si muri football aho abakinnyi bagurana imipira uko bishakiye, ntibibaho, ntibibaho.”

Yongeraho ko ibyo bakoze bifite ingaruka cyane kuko bambaye amakamba atari ayabo kandi bishobora kujisha abantu.

Ati “Ibaze nawe iyo foto ibashije kugera kurwego mpuzamahanga, umuntu waba warabonye Miss yambaye ikamba rye nyuma akongera kubona andi mafoto ryambawe n’undi.”

Carmen Akineza aganira na IGIHE yavuze ko we asanga nta kibazo kirimo kuko bose ari ba nyampinga ba SFB, ati “Ni Natacha wabishatse, SFB ifite Miss ntabwo yari kuza yambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda ngo aze anambaye ikamba rya Miss wa SFB.”

Bamwe mu bantu twaganiriye kuri iki kibazo bavuga ko bigaragara ko nta gaciro baba babihaye.

Uku guhinduranya amakamba byajijishije abantu banshi, muri uyu muhango Nyampinga wa SFB, Natacha Uwamahoro yari yaje yiyambariye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yatsindiye.

Nguwo Teta Sandra wambaye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss wa SFB nyamara ari igisonga cya kabiri
Carmen Akineza yatambukaga ntamususu mu ikamba rya Miss wa SFB nyamara ari igisonga cye cya mbere
Tariki 5 Ugushyingo 2011, ubwo bari bamaze gutorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages