The Ramjaane Show, ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2013 kwa Mushimire (Kimironko-Infinity Hotel), kizahuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe n’ab’iz’Imana.
Abo bahanzi ni Uncle Austin, TBB, The One Group n’umunyarwenya Arthur (Comedy Night) bazahurizwa mu gitaramo kizaririmbamo abasanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Beauty For Ashes (B4A), umuraperi Bright na Ndabarasa.
Aganira na IGIHE, Ramjaane wateguye iki gitaramo avuga ko kizajya kiba ngaruka-cyumweru. Avuga kandi ko yagiteguye mu rwego rwo guhuza aba bahanzi kugira ngo bamwe bigire ku bandi.
Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri ku muntu.



















TANGA IGITEKEREZO