Abahanzi The Ben na K8 Kavuyo, biri kuvugwa ko bazaza i Kigali kuwa 23 Ukuboza, batumiwe mu nama isanzwe iba buri mwaka ya “Oklahoma Creativity Forum”, kuri iyi nshuro ikazaba kuwa 18 na 19 Ugushyingo.
Iyi nama, isanzwe yitabirwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye n’abayobozi bo muri Amerika, izabera ahitwa “Civic Center Music Hall” mu mujyi wa Oklahoma.
Yatumiwemo abahanzi K8 Kavuyo na The Ben ku bw’indirimbo yabo nshyashya yitwa “Afrika Mama Land” yakunzwe ku buryo budasanzwe bitewe n’ubutumwa itanga bavuga ko Abanyafurika bakwiye kwishimira abo ari bo.
Iyi nama ubusanzwe iba igamije guteza imbere no gufasha guhanga udushya mu mujyi wa Oklahoma n’ahandi ku Isi.
Iyi nama, izitabirwa n’abagera ku 1200, igamije guhuza ba rwiyemezamirimo n’abandi bihangiye udushya, abarimu n’abanyeshuri, abavuga rikijyana, abayobozi b’ibigo bitandukanye, inzobere mu ikoranabuhanga n’abandi barimo ibigo byigenga..
Aganira na IGIHE, The Ben yagize ati “Iyi “Africa Mama Land ” ni indirimbo yanjye na K8 Kavuyo. Yaziye ku gitekerezo cyo guha amahanga yose ukuri kw’abo turibo nk’Abanyafrica kandi by’umwihariko twayikoze tugamije kuyitura Nelson Mandela”.
Iragira iti “’Africa Mama Land’, ubutaka bw’imbaraga, ubutaka bw’ibyishimo, umva ingoma n’amajwi, ni ku butaka bwanjye aho nkomoka, niba umubiri wanjye uri kure ya Afurika, roho yanjye niho izigumira”.
“Africa Mama Land” ni indirimbo yakunzwe bituma yihutishirizwa amashusho, bitewe n’uburyo yagiye ikundwa cyane mu bitaramo, ari byo byabaye intandaro yo gutumira K8 Kavuyo na The Ben muri iyi nama ikomeye ndetse bakazanayiririmba.
Reba amashusho y’indirimbo “Africa mama land”
Iyi nama izitabirwa kandi n’abanyarwanda biga muri "Oklahoma Christian University" mu mujyi wa Oklahoma.



















TANGA IGITEKEREZO