Ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abahanzi, ababyinnyi, abanyepolitiki n’abandi batandukanye.
Ni ibirori byabimburiwe no kubanza gutambuka ku itapi y’umutuku mbere y’uko abitabiriye binjira aho byagombaga kubera nyirizina.
Abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation babanjirije abandi ku rubyiniro mu mbyino zidasanzwe.
Nyuma y’abo bana abandi bahanzi bari batumiwe bagiye bajya ku rubyiniro barimo Boukouru, Aline Sano, Element, Kevin Kade na The Ben ndetse n’abayobozi banyuranye bafata umwanya w’ijambo ryibanze cyane ku gushima.
Sherrie Silver wagaragaje ko yihebeye umuziki, yabyinnye indirimbo “This America” ya Childish Gambino yatumye atwara igihembo cya MTV.
Sherrie Silver yagaragaje ko hari umushinga yifuza gukora w’ikigo kigamije kongerera ubumenyi abakiri bato mu Rwanda bityo ko akwiye guherekezwa.
Ati “Tumaze umwaka umwe dukorera mu Rwanda ariko u bu dufite abana 661, twabonye uko abana benshi bifuza kuririmba no kubyina kandi twifuza kubereka ko babibyaza amahirwe y’akazi. Hambere ababyeyi batubwiraga ko kuririmba ntacyo byakugezaho ariko murebe hano Massamba amaze imyaka 40, ni yo mpamvu aba yaje kugira ngo abato bamwigireho babone ko hari intambwe bashobora gutera.”
Yagaragaje ko kuri ubu afite umushinga wo gushinga ikigo cyigisha ibijyaye n’ubuhanzi hagamijwe kwagura impano z’Abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi bityo ko yifuza guherekezwa.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uwo mushinga, habayeho kugurisha bimwe mu byo Sherrie Silver Foundation yari fite birimo amateka yihariye aho umupira w’Ikipe ya Arsenal yo mu Burayi waguzwe arenga 3500$.
Uwo mupira ufite umwihariko wo kuba warasinyweho n’abakinnyi bose ba Arsenal ukaba waguzwe na Women in Leadership.
Hari kandi umupira wagurishijwe, ufite agahigo ko kuba warasinyweho na Childish Gambino ugurwa na BK Arena kuri 1750$.
Ku rundi ruhande The Ben uri mu bashimiye cyane Sherrie Silver yaguze itike yo kurara muri Africa’s Touch leisure, yishyura 1600$ mu gihe Women in Leadership yongeye kugura itike yo kurara ijoro rimwe muri Umva Muhazi itanga 1000$.
Umushoramari Masai Ujiri yagaragaje ko akunda ibikorwa bya Sherrie Silver kandi ko yishimira umuhate ashyira mu kazi ke ka buri munsi kandi amwizeza ubufasha mu byo ateganya gukora.
Umunyapolitiki wo muri Nigeria akaba na rwiyemezamirimo, Peter Gregory Obi uri mu Rwanda yashimye ibyo Sherrie Silver akora mu kuzamura impano z’abakiri bato amwizeza ubufasha burimo no kubwira abandi ibikorwa bye.
Ku rundi ruhande Fred Swaniker washinze African Leadership University yagaragaje ko Afurika ikomeje kubaka umuco wayo no gukomeza kubaka ibigwi ku ruhande mpuzamahanga kandi ko gutoza abato bizayifasha kuba ku isonga.
Yagaragaje ko abashoramari bakwiye gushora mu ruganda rw’ubuhanzi ndetse yizeza ubufasha Sherrie Silver.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!