Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019, muri Kigali Convention Centre.
Ni igitaramo cyari cyahawe inyito ya ‘Transformational Tunes of Africa’. Cyatangiye saa moya gisozwa saa tanu z’ijoro.
Akanyamuneza ku maso, kwizihirwa bigaragiwe no kumwenyura nibyo byaranze iki gitaramo cyapfundikiye iyi nama yari imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Nameless yashimishije abitabiriye mu ndirimbo ze zakunzwe aherekejwe n’ababyinnyi be batumye benshi basigarana urwibutso rwe.
Umuhanzi w’Umurundi Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo yazanye ku rubyiniro imbaraga zihariye ku buryo uwamubonaga atakekaga ko afite imyaka 44.
Uyu mugabo ubusanzwe ukoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro hari naho yageraga akaryama hasi mu buryo bwo gushimisha abakunzi be n’abandi bari bitabiriye iki gitaramo.
Bruce Melodie na we uri mu bahanzi baririmbyemo, yahogoje benshi mu ijwi rye ryuje ubuhanga mu muziki w’umwimerere abatari basanzwe bamuzi bataha bamwirahira.
Muri iki gitaramo, itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo niryo ryagombaga guhuriramo na Kidum muri gitaramo biza guhinduka ku munota wa nyuma bituma risimbuzwa Bruce Melodie na Nameless.
Inama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2019 yaberaga mu Rwanda, yahuriyemo abantu baturutse mu bice bitandukanye barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu, abikorera, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi, bigira hamwe uko bakwihutisha ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.
Transform Africa Summit 2019 yatangiye ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi irasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO