00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko igitaramo cya Dream Boyz muri NUR cyagenze

Yanditswe na

Richard Irakoze na Shikama Dioscore

Kuya 9 November 2012 saa 08:56
Yasuwe :

Nk’ibitari biherutse muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abakunzi b’ibitaramo biganjemo abanyeshuri bakubise buzuye muri Main Auditorium yaho.
Intebe zose zuzuye abantu bamwe batangiye guhagarara bategereje ko igitaramo gitangira.
Ubarebye mu maso, ubona ko bategerezanye inyota nyinshi n’amatsiko abahanzi bakunda…
Iki gitaramo, cyakurikiranwaga Live mu mafoto na IGIHE, dore uko ibintu byakurikiranye:
Mc Kate Gustave amaze gutangiza igitaramo, avuze ko abahanzi bari buririmbe bahageze; (…)

Nk’ibitari biherutse muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abakunzi b’ibitaramo biganjemo abanyeshuri bakubise buzuye muri Main Auditorium yaho.

Intebe zose zuzuye abantu bamwe batangiye guhagarara bategereje ko igitaramo gitangira.

Ubarebye mu maso, ubona ko bategerezanye inyota nyinshi n’amatsiko abahanzi bakunda…

Iki gitaramo, cyakurikiranwaga Live mu mafoto na IGIHE, dore uko ibintu byakurikiranye:

Mc Kate Gustave amaze gutangiza igitaramo, avuze ko abahanzi bari buririmbe bahageze; barimo Jay Polly, Bruce Melodie, Uncle Austin, Kamichi, Allioni, Senderi International Hit, Dream Boyz n’abandi.

Abantu ni benshi, dore ifoto yabo ubaturutse imbere kuri Stage
Aha ni hejuru aho bita mu gikonari, abantu bamaze gutangira kuhicara
Hanze, abantu baruzuye: aha ni imbere ya Auditorium ya Kaminuza y'u Rwnda i Butare

8 : 49 PM- Igitaramo kibaye gitangiye, abahanzi bo muri Kaminuza nibo batangiye bahereye ku itsinda rya MP3.

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya MP3 Guys biga muri NUR batangije igitaramo

9 : 00 PM Umuhanzi Maurice wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uririmba mu njyana ya RnB niwe ukurikiyeho, ari kuririmba indirimbo ye yise "Cya Gihe".

9 : 11 PM - Umuhanzi wa gatatu witwa Aka Umva wiga muri NUR niwe ugiyeho. Uyu muhanzi aririmba injyana ya Hip-Hop, biragaragara ko abantu bamwishimiye. Ararapa yungikiranya amagambo abantu bakishimira uko ayagerekeranya umujyo umwe adategwa.

9 : 21 PM hagiyeho umuhanzi witwa Ben, uririmba mu njyana ya RnB wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. ari kuririmba indirimbo “Nyemerera Ntuzicuza”, wumva ko aririmba mu njyana ya Pop, asa n’uwigana umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda Meddy. Unarebye no mu myambarire yagerageje guhuza nawe, aranagerageza gushaka kubyina nka Meddy.

9 : 30 PM Jean Chriso, uyu muhanzi niwe ukurikiyeho. Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afro-Beat.

Umutoni na Athanase bemereye abantu buzuye muri iki gitaramo ko bakundana baranasomana mu kubishimangira

9 : 35 PM - Basabye umukobwa n’umuhugnu bakundana nuko babiri baza imbere. Babasabye kugaragaza ikimenyetso cy’uko bakundana nuko barasomana imbere y’imbaga iteraniye hano muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Umukobwa yitwa Umutoni Aline, umuhungu yitwa Athanase. Bavuze ko bashimishijwe cyane n’uko igitaramo cyabaryoheye cyane. Babwiye IGIHE ko bahisemo kuzana nk’abakundana nk’uko basanzwe babigenza

Bonny Buranga aririmba

9 : 45 PM – Umuhanzi Bonny Buranga wiga mu mwaka wa kane w’itangazamakuru niwe uri kuririmba. Ahereye ku ndirimbo ze zagiye zikundwa ndetse na zimwe mu ndirimbo ze nshya nka “Ikigusha” n’izindi.

Umuhanzi Senderi International afite umupira mbere yo kuririmba

Umuhanzi Senderi International Hit yageze hano muri Audi

9 : 53 PM - Umuhanzi Senderi ari gukora ibitangaza hano; uretse kuba yaje yambaye imyambaro nk’iy’umuntu ugiye gukina umupira w’amaguru, ateruye umukobwa aramwikorera aramuheka.

Abafana be ni benshi kandi bari kumugaragariza ko bamwishimiye, begeye imbere ku buryo bari kumukoraho, nk’uko bikunze kugenda kuri buri mustar wishimiwe n’abafana.

Senderi mu ndirimbo ze nka "Zahabu" na "Icyomoro" ashimishije abantu abyinana n’umukobwa yanyuzagamo agaterura, bakanabyinana ingwatiramubiri.

International aterura umukobwa mu ndiirmbo ye "Zahabu"

10 : 00 PM - Senderi International Hit ahaye umwanya umuhanzi mugenzi we Samusure bazananye nawe aririmba indirimbo "Mukarujanga".

10 : 15 PM – Undi mukobwa n’umuhungu basomaniye imbere y’abari hano muri Main Auditorium.

Nyuma ya Senderi International hagiye gukurikiraho Dream Boyz baririmba Live ni mu kanya

Izabayo wiga mu mwaka wa kane ibijyanye n’ubukungu, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu yitabiriye iki gitaramo ari uko akunda umuziki nyarwanda. yongeyeho ko indi mpamvu yaje ari uko umwe mu bahanzi bagize Dream Boyz yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

10 : 30 PM - Batangiye gutegura ibyuma, Band ya Dream Boyz iri gushyushya abantu iririmba indirimbo zinogeye amatwi. Gusa ibyuma birumvikana ko bitaratungana neza, kuko bisa nk’ibisakuza bitumvikana neza.

10 : 43 PM - Dream Boyz baje kuririmba, baje bambaye amakanzu n’ingofero by’abarangije Kaminuza.

Dream Boyz baje bambaye imyenda y'abarangije Kaminuza

Platini wo muri Dream Boyz ahaye CD ya Album yabo umwe mu bafana ubashije kuvuga imwe mu ndirimbo zabo zitari zajya hanze ari yo "Nakwanditse ku Mutima", indirimbo igenda ituje bahise banaririmba.

Abahanzi bandi bamaze kugera hano muri Main Auditorium nka: Allioni, Kamichi, Tuff Gang (Bull Dogg, Green P), Babla, Riderman, Danny Nanone, Young Grace, Mc Arthur, Major-X n’abandi benshi.

Dream Boyz bahamagaye Jay Polly kuri stage

11 : 30 PM - Umuhanzi Kamichi niwe ugiye kuri Stage kuririmba.... kamichi ahamagaye Babla....

Kamichi asaba Babla ngo aririmbe yumvishe abantu ubuhanga bwe

00 : 22 AM - Umuhanzi Danny Nanone niwe uri kuririmba

00 : 31 AM - Tuff Gang baje kuri Stage bigaragara ko bishimiwe cyane n’abafana benshi hano muri Kaminuza.

00 :37 AM - Abahanzi ba Tuff Gang babaye nk’abivumbura kuko Dj atabahaye indirimbo. Bull Dogg avuze ati “bavuze ngo indirimbo zacu bazibuze kandi twazizanye. Duhagaze imbere yanyu tutaririmba kandi turi abasani.”

Dj Essgy utavuze rumwe na Tuff Gang, habe na gato

00 : 38 AM - Jay Polly yunzemo ati “Dj najyane ibyuma bye nagende!”

00: 40 AM - Tuff Gang bahise bagenda bataririmbye, ari naho igitaramo cyaberaga hano muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kirangiriye.

Bull Dogg na bagenzi be bo muri Tuff gang bari kubuza Dj gucuranga indirimbo zitari izabo bamusaba izabo za Tuff

Foto: Richard Irakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages