Aba bahanzi ni bo batangajwe ku ikubitiro mu gihe iki gikorwa kibura amezi make kugira ngo kibe. Hari amakuru avuga ko hari abandi bashobora kuzongerwa mu bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa cyari kimaze imyaka itandatu kitaba.
Massamba n’Urukerereza bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa ku wa 4 Nyakanga 2025, aho kwinjira bizaba ari Amadolari 50 ku muntu umwe ndetse n’Amadolari 80 kuri ‘Couple’. Kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas.
Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa, hazakinwa imikino itandukanye irimo Basketball ndetse n’umupira w’amaguru. Kuri uwo munsi hazakurikiraho igikorwa cya ‘Hobe Night’ cyo gusangira no gusabana.
The Ben we azaririmba ku wa 5 Nyakanga 2025. Kwinjira bizaba ari Amadolari 50 ku muntu, Amadolari 35 ku munyeshuri ndetse n’Amadolari 85 kuri ‘couple’.
Uwo munsi hazabaho ibiganiro bizibanda ku kwigisha urubyiruko ibijyanye no kwihangira imirimo, bizakurikirwa n’ibijyanye n’ishoramari bizatangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’ibindi bigo bitandukanye ndetse n’abashoramari bazaba baturutse i Kigali.
Uretse ibiganiro bijyanye n’ishoramari, hazatangwa ibindi bijyanye no gukunda igihugu bizatangwa n’abayobozi bazaba baturutse mu Rwanda.
Tariki ya 5 Nyakanga kandi hazabaho igikorwa cyo gusangira ndetse n’igitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye bazaturuka mu Rwanda n’abasanzwe bakorera muri Amerika no mu bindi bihugu birimo iby’i Burayi.
Emmanuel Sebagabo uri mu batangije iki gikorwa, mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko umwihariko wa mbere gifite ari uko cyaherukaga mu 2019 ndetse Isi ikaba iri mu bihe bikomeye by’ubukungu n’intambara.
Ati “Umwihariko wa Rwanda Convention USA 2025 ni uko igiye kuba mu bihe bitoroheye Isi muri rusange mu rwego rw’ubukungu, yewe n’intambara z’urudaca ndetse nk’Abanyarwanda tuzi ibibazo biri kubera mu karere natwe bitugiraho ingaruka.”
Sebagabo avuga ko ikintu abantu batandukanye barimo abacuruzi bazungukira muri iki gikorwa ari uko bashobora kubona abafatanyabikorwa b’Abanyamerika.
Yongeyeho ko hazabaho gucuranga inanga, kubuguza igisoro, ibisakuzo, guca imigani n’ibindi byo kumurika umuco Nyarwanda byinshi. Hazerekanwa kandi imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ izamurikwa n’Abanyarwanda n’indyo gakondo zo mu Rwanda.
Uyu mwaka igikorwa cya Rwanda Convention USA kizahurirana n’igihe u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo kwibohora ndetse n’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ushaka kumenya uko umuntu ushaka kwitabira yakwiyandikisha, wakanda hano https://rwandaconvention.com/


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!