Umunsi uhuza abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’inshuti zarwo na Perezida wa Repubulika y’Rwanda Paul Kagame, uzwi ku izina rya ‘Rwanda ugiye’, kuri iyi nshuro ya 4 uzabera i London aho abahanzi b’abanyarwanda bazaherekeza umukuru w’igihugu ari Intore Massamba, Knowles Butera na King James.
Biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki 15 Gicurasi ari bwo Intore Massamba, Knowles Butera na King James bazahagurukana hamwe n’abandi bagaherekeza umukuru w’igihugu, nyakubahwa Paul Kagame, muri uwo muhango uzabera i London mu murwa mukuru w’u Bwongereza.
Muri Rwanda Day kandi, aba bahanzi bazaturuka mu Rwanda bazahurirayo na Mihigo François Chouchou, umwe mu bahanzi nyarwanda babarizwa ku mugabane w’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO