Iri serukiramuco ryiswe ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’ ryahujwe n’ibitaramo ndetse n’imurikagurisha ry’ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibihangano by’ubugeni rizatangira tariki 29 Kanama 2024 kugera tariki 01 Nzeri 2024.
Abazitabira iri serukiramuco bazataramirwa n’abahanzi barimo Platini uzabataramira ku munsi wa mbere tariki 29 Kanama 2024, akurikirwe na Riderman uzabataramira ku wa 30 Kanama 2024, Bull Dogg ku wa 31 Kanama 2024 na Danny Nanone uzabataramira ku munsi wa nyuma tariki 1 Nzeri 2024.
Ni ibitaramo byahaye rugari abahanzi babarizwa mu Karere ka Rubavu barimo, Fica Magic, The Same, Thomas, umuraperi Isha Mubaya n’abandi.
Iyaremye Yves uri mu bateguye iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko ryateguwe mu rwego rwo kurushaho gufasha abagenda muri aka karere n’abahatuye kwidagadura banegerezwa imurikagurisha ribafasha guhaha ibicuruzwa bitandukanye.
Ati “Muri iri serukiramuco harimo kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato, ni ukwidagadura guherekejwe n’imurikagurisha aho abanyeshuri basoje ibiruhuko, ababyeyi n’abandi bagenda muri aka karere bazabona uko bahaha ibyo bakeneye bitabasabye kuzenguruka hirya no hino mu mujyi, ni ukubisanga ahantu hamwe, uri ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.”
Iri serukiramuco Kivu Beach Festival Rubavu Nziza rigiye kuba ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro n’imurikagurisha rizitabirwa n’abacuruzi, abanyabugeni ndetse n’abashoramari baturutse hirya ni hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!