Uyu muhanzi kuva Dream Boyz yatandukana nibwo bwa mbere agaragaye ku rubyiniro ndetse afite ibyishimo bikomeye, kuko atangiye kurya ku mbuto z’umusaruro w’ibyo amaze iminsi avunikira.
Yabwiye IGIHE ati “Iki nicyo gitaramo cya mbere nkoze nkanjye. Ibindi nagiyemo ni ibya Tour du Rwanda byabaye muri Gashyantare uyu mwaka nabaga nagiyemo nk’umusogongero. Ni ikintu gifite icyo gisobanuye kuri njye. Ni ibyishimo.”
Yakomeje agira ati “Umwaka wa 2020 wambereye mwiza ku ruhande rumwe kuko ndi umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe, ariko na none mu mufuka ntibyagenda neza kuko gukora ibitaramo bitari byemewe, gusa ndashima Imana kandi nizera ko ibihe n’ibyongera kugenda abantu bazakomeza kumbona henshi mbataramira.”
Yashimiye Abanyarwanda bamwakiranye ubwuzu ubwo we na mugenzi we bamaraga guca ukubiri, akabasaba ko bakomeza kumuba hafi kuko atekereza ko ‘ubu urugamba rwe mu muziki ruri kugenda rukomera uko atera imbere’.
Yavuze ko icyifuzo afite ari ugukora indirimbo zigakundwa kurusha uko izo yakoze muri uyu mwaka byagenze.
Muri iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, Platini P yahuriyemo na Nel Ngabo wabanje ku rubyiniro. Uyu musore yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Zoli’, ‘Why’, ‘Byakoroha’, ‘Nzahinduka’, ‘Nzagukunda’, ‘Agacupa’, ‘Respect’ yakoranye na Symphony na ‘Boss’ yakoranye na Dj Miller.
Iyi yayigezeho yunamira uyu mu-Dj witabye Imana muri Mata uyu mwaka.Yasoreje ku yitwa ‘Ya Motema’ yakoranye na Platini P anamwakira ku rubyiniro.
Platini yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Nta birenze’, ‘Veronika’, ‘Isano’ na ‘Uzamubwire’ za Dream Boyz yahozemo yasoreje ku yitwa ‘Atansiyo’ aheruka gushyira hanze.
Ibitaramo bya My Talent Live byahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Jules Sentore wabimburiye abandi, ku wa 14 Ugushyingo agakurikirwa na Marina, ku wa 21 Peace Jolis, ku wa 28 hagakurikiraho B Threy mu gihe ku wa 3 Ukuboza hari hatahiwe Mico The Best.
Ku wa 10 Ukuboza Yverry niwe wasusurukije abantu , ku wa 17 Ukuboza byari Uncle Austin, ku wa 27 hakurikiyeho Alyn Sano mu gihe ku wa 31 Ukuboza Platini na Nel Ngabo bahuriye mu gitaramo kimwe ari nacyo cyashyize akadomo kuri ibi bitaramo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!