00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS III: Ku ikubitiro hataramiwe ab’i Rusizi

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 12 May 2013 saa 11:31
Yasuwe :

Ku nshuro ya 3 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba, abahanzi bari kurihataniramo batangiriye mu ntara y’Uburengerazuba bataramira abatuye mu karere ka Rusizi no mu nkengero zako, muri gahunda y’ibitaramo bizenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu.
Mbere y’uko abahanzi baririmba habanje igikorwa cyo gushyushya imbaga yaje kwihera ijisho abahanzi babo bakunda, babifashijwemo na Mc Tino afatanyije na Anita Pendo.
Ku mpande zose, hari abafana babukereye, bitwaje ibyapa biriho (…)

Ku nshuro ya 3 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba, abahanzi bari kurihataniramo batangiriye mu ntara y’Uburengerazuba bataramira abatuye mu karere ka Rusizi no mu nkengero zako, muri gahunda y’ibitaramo bizenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu.

Mbere y’uko abahanzi baririmba habanje igikorwa cyo gushyushya imbaga yaje kwihera ijisho abahanzi babo bakunda, babifashijwemo na Mc Tino afatanyije na Anita Pendo.

Ku mpande zose, hari abafana babukereye, bitwaje ibyapa biriho amazina y’abo bakunda, bamwe banafite za Vuvuzela, bagaragaza ko bishimiye kubabona imbonankubone mu karere ka Rusizi aho babatamire mu kigo abagenzi bategeramo imodoka.

Uko abahanzi bakurikiranye mu kuririmba:

1. Urban Boys
2. Mico The Best
3. Christopher
4. Knowless
5. Senderi International Hit
6. Dream Boys
7. Fireman
8. Bulldogg
9. Kamichi
10. Riderman
11. Danny Nanone

Umuhanzi ’Amag The Black’ yaje gutungurana azamuka ku rubyiniro afatanya na Riderman na Urban Boys kuririmba indirimbo ‘Simubure’ bakoranye , mu gihe atari mu bateganyijwe kuririmba, kanadi atari no mu bahanzi 11 bari guhatana muri PGGSS ya

Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa munani n’igice, gisoza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Igitaaramo cyarangiye bigaragaye ko ‘Fireman’ ari mu bashimishije abafana cyane, agakurikirwa na Knowless, hagakurikiraho Senderi International Hit na Riderman.

Igitaramo nk’iki cy’ubutaha giteganyijwe kubera i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Mc Tino na Anitha Pendo ni bo bari abashyushyabirori
Itsinda 'Urban Boys' ni ryo ryabimburiye abandi
Ku bwa kabiri haje Mico The Best, waririmbye anafite umutaka
Christopher yaririmbye ari uwa 3
Ku bwa kane haririmbye Knowless, umukobwa umwe rukumbi muri PGGSS 3
Riderman yaririmbye ku bwa cumi
Itsinda 'Dream Boys' ryaserutse ku bwa gatandatu
Fireman yaririmbye ari uwa 7
Hatayeho 'Bulldogg' ku bwa 8
Ku bwa 9 haririmbye Kamichi
Riderman yaririmbye ku bwa cumi
Danny Nanone niwe wasoje igitaramo
AmaG The Black (ibumoso) yaje atunguranye
Rwarutabura hamwe n'abandi bafana ba Rayon Sports bari inyuma ya Senderi International Hit
Knowless afite abafana benshi i Rusizi
Abantu baje kwihera ijisho abahanzi bari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages