00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Otile Brown yashimiye The Ben wamubaye hafi mu bihe bigoye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 2 January 2025 saa 01:29
Yasuwe :

Umunyakenya Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown mu muziki, yaririmbye mu gitaramo cy’amateka cya The Ben, aboneraho kumushimira ku mugaragaro ko yamubaye hafi mu bihe bigoye yanyuzemo.

Uyu munya-Kenya yataramye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2025 mu gitaramo ‘The New Year Groove’ cyamurikiwemo Album ya gatatu ya The Ben yitwa “Plenty Love” cyabereye muri BK Arena.

Otile yageze ku rubyiniro mu ma saa yine y’ijoro, aririmbana na The Ben indirimbo ’Can’t Get Enough’ bakoranye. Ni indirimbo yatumye uyu munya-Kenya akundwa cyane mu Rwanda.

Ubwo yataramiraga Abaturarwanda, Otile yagize ati “Ni ku nshuro yanjye ya mbere ndi mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize nakoranye indirimbo nziza n’umuvandimwe wanjye, kandi njye mwita Tiger. Impamvu naje hano ni ukubera iyi ndirimbo."

Yakomeje avuga ko The Ben ari umuntu w’ingenzi kuri we, wamubaye hafi mu bihe bigoye aherutse kunyuramo, amubera inkingi yo kwegamaho.

Yagize ati “Yambaye hafi kandi ndabizirikana. Iyo ndi mu bihe bikomeye ni we unturisha. Warakoze cyane muvandimwe, The Ben.”

Akivuga ibi, The Ben na we yahise amushimira ndetse yongeraho ko na we amushimira by’umwihariko kuba yagiye kumufasha muri iki gitaramo.

Otile Brown asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kuva mu 2017 ubwo yamurikaga album yise ‘Best of Otile’. Mu bihe binyuranye, yakunzwe mu ndirimbo zirimo Aye, Woman, My Sugar hamwe na Dusuma yakoranye na Meddy.

Otile Brown yataramiye Abaturarwanda mu gitaramo cya The Ben
Otile yashimye The Ben bakoranye indirimbo, akanamuba hafi mu bihe bigoye
Otile ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya no mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .