Nk’uko bimaze kumenyerwa abashyushyarugamba MC Tino na Anita bageze ku rubyiniro babanza gususurutsa abafana babifashijwemo na Dj Bissoso, maze ku isaha ya saa munani n’igice bahamagara umuhanzi Oda Paccy ari na we waririmbye mbere y’abandi.
Abafana bari bagereranyije kandi ubona bagaragaza inyota nyinshi yo kubona abahanzi bashyigikiye ndetse no gutaramana na bo dore ko ari yo ntego nyamukuru y’iri rushanwa.
Abahanzi uko ari 10 babashije kwitwara neza aho bakoresheje ingufu nyinshi, ubushake ndetse n’imyambarire wabonaga yahindutse kuri buri muhanzi.
Bull Dogg, Bruce Melody na Knowless ni bo bahanzi batatu bitwaye neza kurusha abandi babifashijwemo n’abafana babo babafashije kuririmba no kubyinana dore ko ari kimwe mu bigenderwaho hatangwa amanota n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Tonzi, Lion Manzi na Aimable Twahirwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bashimishwa no kubona abahanzi bakunda babifashijwemo na Bralirwa ndetse na EAP bategura iki gikorwa, bavuga ko bifuza ko cyakomeza ndetse bakajya barushaho kuzana n’abandi bahanzi kugira ngo barusheho kubamenya.
PGGSS 5 irimo abahanzi 10 bose bahatanira kandi bafite inyota yo gusingira iki gikombe aho uzacyegukana azahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’iki gitaramo cya gatatu cya “Live” bakoze, kuri ubu abahanzi bose basa n’abazi aho bahagaze ndetse n’udafite amahirwe yo kwegukana igikombe ariyizi nubwo ntawakwerura ngo avuge ko adakwiriye igikombe.
Hategerejwe igitaramo cya nyuma kizabera i Rubavu mu cyumweru gitaha kikazakurikirwa na final izabera i Kigali.
PGGSS 5 Road Show ya Musanze turayibagezaho mu majwi n’amashusho bidatinze



















TANGA IGITEKEREZO