00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Basusurukijwe mu gitaramo gakondo

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 2 June 2013 saa 05:03
Yasuwe :

Hamwe n’itsinda rye rizwi ku izina rya “Gakondo Group”, Masamba Intore afatanije n’abandi bahanzi nka Jean Paul Samputu, Mariya Yohana n’abandi, kuwa Kane bataramiye abatuye mu Mujyi wa Muhanga.
Nubwo bitamenyerewe cyane ko ko habaho ibitaramo mu minsi y’imibyizi, ntibyabujije kwerekana ko umuco utagira ikiruhuko, ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu banyuzwe n’izi njyana gakondo, umurya w’inanga nk’aho umusore Daniel Ngarukiye yashimishije benshi akirigita umurya w’inanga.
Muhimpunda (…)

Muhimpunda Kabanyana Alice, ni umukobwa w’ikigero cy’imyaka 25, avuga ko iki gitaramo atazakibagirwa kuko yiboneye uburyo n’abategarugori nka Nzayisenga Sophie bacuranga inanga, mu gihe yabyirutse azi ko bishoborwa n’abagabo.

Iki gitaramo hamwe na “Gakondo Group”, Intore Massamba asanga bishimangira umuco, bikigisha byinshi abakiri bato. Yongereho ko hamwe n’abandi bagize itsinda Gakondo batumira abantu b’ingeri zose mu gitaramo cy’umwimerere bakibonera uburyo abo hambere bataramaga bitari ibisanzwe.

Massamba yagize ati “Tugamije kwereka abakiri bato uko kera bataramaga, ndetse no gukumbuza abakuze inkera y’imihigo”.

Itorero Gakondo riri muri gahunda yo kuzenguruka intara ritaramira abakunzi b’imbyino gakondo.

Foto:Mwizerwa G.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages