Tariki ya 10 Ugushyingo 2013 muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi z’umugoroba (4:00pm) hazabera igitaramo cy’itorero Inganzo Ngari bise “Inzira ya bene u Rwanda”; kizaba ari umwanya wo gukumbuza abazacyitabira umuco gakondo.
Aganira na IGIHE, Patrick Mahirwe, ushinzwe itangazamakuru muri iri torero, yagize ati “Kuva mu 2011 tukimara kwerekana umukini ’Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’ twatangiye gutekereza kuri iki gitaramo turi gutegura, ubu tukaba tumaze igihe tunonosora ibyino tuzerekana.”
Yongeraho ati “Turashaka gukumbuza abantu umuco gakondo wa kera n’uw’ubu tukerekana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze tubinyujije mu mbyino n’ubuhanzi.”
Akomeza avuga iki gitaramo kizamara hagati y’amasaha abiri n’atatu.
Ku bijyanye n’ibiciro; kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi (10,000Rwf) ku muntu umwe, n’ibihumbi cumi na bitanu ku bantu babiri bazananye (couple) (15,000Rwf).
Tumubajije niba ibi biciro bidahanitse, Mahirwe, yavuze ko agereranyije n’uburyohe bw’iki gitaramo aya mafaranga atari menshi.
Ati “Bitewe n’ibyo dutegura, n’ibyo tuzereka abazitabira iki gitaramo, ayo mafaranga si menshi kuko bazanyurwa turabijijeje.”
Mahirwe avuga kandi ko baba abana, baba abasore n’inkumi, baba ababyeyi ndetse n’abakuze bose batumiwe kuko bazabona imbyino zibanogeye buri wese mu cyiciro arimo.
Yashoje avuga ko Inganzo Ngari ari umuryango wagutse w’ababyinnyi, abaririmbyi n’abafana kandi ko amarembo akinguye ku bifuza kwinjira muri uyu muryango hakarushaho kubungabungwa umuco gakondo binyuze mu mbyino n’ubuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO