IGIHE turi kubagezaho amafoto y’igitaramo kiri kubera hano i Muhanga. Aya mafoto aragaragaza uko abantu bitabiriye, uko bari kwishimira abahanzi bakunda n’ibiri kuhabera byose muri iki gitaramo cya kabiri cya LIVE.
Iki gitaramo kiri kubera i Kabgayi, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Petit Seminaire ya Kabgayi.
Iki gitaramo nicyo cya mbere cya LIVE kibereye mu Ntara. Ni igitaramo cya kabiri cya Live, gikurikira igiherutse kubera kuwa Gatandatu ushize kuri Stade Amahoro i Remera.
Abafana ni benshi kandi bari kugaragaza ibyapa n’amafoto y’abahanzi bakunda hano i Muhanga.
LIVE- NONAHA
17 : 46 PM : Urban Boyz nibo bashoje igitaramo
17 : 26 PM Hakurikiyeho Knowless
17 : 12 PM : Hakurikiyeho Mico The Best
17: 08 PM Hakurikiyeho umuraperi Riderman
*Umuraperi Riderman avuze ko yabwiwe ko n’ubwo arwaye iyo ataza kuririmba yari guhita avanwa mu marushanwa.
Agize ati "Ntabwo nshobora kuza kubaririmbira neza nk’uko nsanzwe mbikora kuko ndarwaye bikomeye. Naje kuririmba kuko bambwiye ko iyo ntaza kuririmba bari guhita banyirukana. Murakoze cyane ntabwo ndi bushobore kubaririmbira kuko ndarwaye cyane".
17: 00 PM : Hakurikiyeho Senderi International Hit, wambye imyenda yanditseho noneho ngo Primus
16 : 50 PM : Hakurikiyeho Christopher
16 : 42 PM Hakurikiyeho umuraperi Bull Dogg
Izuba hano rimeze nabi, uyu ni Mighty Popo...
Umuhanzi Alain Muku nawe ari hano....
16 : 31 PM Abahanzi Dream Boyz nibo bakurikiyeho
*Dream Boyz baririmbye indirimbo "Kanda Amazi", n’ubwo Platini yasinye ku rupapuro rw’uko batazongera kuyiririmba mu ruhame kuko yasimbujwe indirimbo "Imitobe". Bayiririmbye inshuro ebyiri, binjira no hagati bari kuri Stage, Dj Bissosso agaragaye nk’utishimiye kuba Dream Boyz baririmbye iyi ndirimbo, ateye hejuru mu modoka avuga ati "Aba bahungu bari gukora amakosa!"
Abantu ni benshi, baratumura akavumbi....
16 : 20 PM Hakurikiyeho umuhanzi Danny Nanone
16 : 05 PM Umuhanzi Kamichi niwe ugezweho
15 : 55 PM : Umuraperi Fireman atangiye igitaramo. Yambaye ikoti kandi yazanye ababyinnyi ba kinyarwanda.
15 : 50 PM : Mc Lion Imanzi aje kuri Stage
15 : 40 PM Live Band itangiye kuririmba
15 : 30 PM: Abagize akanama nkemurampaka (Aaron Nitunga, Kidum Kibido, Aimable Twahirwa na Mighty Popo) bageze ahari kubera igitaramo.
15:20 PM: Abaririmbyi bagize LIVE Band barahageze
15 : 00 PM Abahanzi bageze ahari bubere igitaramo
Reba amwe mu Mafoto:
Gahunda y’uko abahanzi bagombaga gukurikirana n’indirimbo baririmba:
- 1.Fireman (Ca inkoni izamba na Mama Rwanda )
- 2.Kamichi(Ako kantu na Aho Ruzingiye)
- 3.Danny(Igikwiye na Ikirori)
- 4.Dream Boys( data ninde na Mumutashye)
- 5.Bull Dogg (Kazaroho na Icyuki)
- 6.Christopher(Byanze na Uwo ninde)
- 7.Senderi(Twaribohoye na icyomoro)
- 8.Riderman(Bombori bombori na Igitangaza)
- 9.Mico (Nakwimariyemo n’umutaka)
- 10.Knowless (Follow U na Sinzakwibagirwa )
- 11.Urban Boys (Wampoye iki na Bibaye )
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO