Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ ukora, Hip Hop, yateguye igitaramo azamurikiramo amashusho y’imwe mu ndirimbo ze nshya yise ‘Imbabazi’ yakoranye na Man Martin.
Iki gitaramo cyiswe ’Imbabazi Concert’ giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi, ahitwa ‘New Bandal’ i Remera guhera saa tatu z’umugoroba (21h00’/9pm), akaba ari we wenyine uzataramira abakunzi be bazacyitabira.
Lil G wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Nimba umugabo’ yakoranye na Meddy, ‘Acha blague’, ‘Ndagushimira’ yakora na Lizz na Diplomate, n’izindi, ari no mu bahanzi bamaze kumurika imizingo y’indirimbo zabo, ndetse akaba anateganya gushyira hanze undi mu minsi ya vuba.
Yumve hano:



















TANGA IGITEKEREZO