00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Haritegurwa Halloween, umunsi hambarwa ibisa nk’iby’abapfuye n’ibiganisha ku rupfu

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 October 2013 saa 11:03
Yasuwe :

Tariki ya 1 Ugushyingo 2013, kuri “One Love” guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM), abantu bari hagati ya magana atatu na magana atanu (300-500) bitezwe mu munsi mukuru udasanzwe wa Halloween.
Halloween ni umunsi mukuru wo kwibuka abapfuye bose, ubusanzwe wizihizwa mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika tariki 31 Ukwakira, aho usanga abantu baba bambaye nk’amajyini, bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose iganisha ku rupfu.
Uyu munsi mukuru usanzwe uba ku itariki ibanzizira iyo (…)

Tariki ya 1 Ugushyingo 2013, kuri “One Love” guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM), abantu bari hagati ya magana atatu na magana atanu (300-500) bitezwe mu munsi mukuru udasanzwe wa Halloween.

Halloween ni umunsi mukuru wo kwibuka abapfuye bose, ubusanzwe wizihizwa mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika tariki 31 Ukwakira, aho usanga abantu baba bambaye nk’amajyini, bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose iganisha ku rupfu.

Uyu munsi mukuru usanzwe uba ku itariki ibanzizira iyo kwizihiza umunsi mukuru Abakirisitu bibukiraho abatagatifu bose (All Saints’ Day) uba kuya 1 Ugushyingo, uzaba ubaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda kuko uheruka kuba mu myaka ibiri ishize.

Kwinjira ni ukwishyura ibihumbi bibiri (2000Rwf), ugahabwa icyo kunywa muri uyu munsi wa Halloween Coctail.

Aganira na IGIHE, Ingabire Alice, umwe mu bagize K-Team bari gutegura uyu munsi mukuru, yavuze ko impamvu uyu munsi wongeye gutegurwa mu Rwanda ari uko kuri iki gihe mu Rwanda hasigaye hari abantu benshi baturutse mu bihugu bisanzwe byizihiza uyu munsi, hakaba hari n’Abanyarwanda benshi babaye mu bihugu byizihiza uyu munsi bityo bahitamo kubafasha kuwizihiza.

Ati “Ukuntu bizaba bimeze, tuzaba twateguye ahantu bizabera kuko ubusanzwe uko haba hateguye ni ibintu biba biteye ubwoba, imyenda, imitako n’ibindi byose bizaba bisa n’iby’abantu bapfuye. Kandi tuzahemba abazaba bisanishije neza n’uwo munsi mu myambarire.”

Muri ibi birori hazaba harimo indirimbo zinyuranye zizacurangwa na Dj Makeda (wa Contact FM) hamwe n’undi mu Dj wo muri Busuwisi, hakazaba hari ibyo kunywa n’ibyo kurya n’ibindi.

“Twasaba abantu kuzaza bakareba uko bizaba bimeze bakamenya n’ibisanzwe bibera hanze bakamenya n’impamvu biba n’uko biba bimeze kuko biba ari ibintu bishimishije kandi bizitabirwa n’abantu b’ingeri zose biganjemo ababa muri diaspora.”

Aba ni abagize K-Team barimo Alice, Allan na Makeda
Abagize K-Team (bari gutegura Halloween mu Rwanda) bari muri Dîner en Blanc
Halloween, umunsi mukuru udasanzwe
K-Tema basanzwe bategura ibirori binyuranye

Dusure kuri Facebook: https://www.facebook.com/TeamKigali

Twandikire kuri E-Mail: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages