00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hakozwe ijoro ryo kuzirikana Bob Marley

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 11 May 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Kuri ‘Mulindi Japan One Love’ abenshi bakunda kwita kwa ‘Rasta’ haraye habereye igitaramo cyahuje aba-Rasta bo mu Rwanda, mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Bob Marley, ikirangirire mu njyana ya reggae watabarutse tariki ya 11 Gicurasi 1981.
Tariki 11 Gicurasi buri mwaka isi yose yibuka umunsi ‘Bob Nesta Marley’, ikirangirire mu njyana ya reggae, yatabarukiyeho. Bityo n’aba-Rasta bo mu Rwanda bahuriye kuri ’Mulindi Japan One Love’ bakora igitaramo cyo kuzirikana umurage w’urukundo (…)

Kuri ‘Mulindi Japan One Love’ abenshi bakunda kwita kwa ‘Rasta’ haraye habereye igitaramo cyahuje aba-Rasta bo mu Rwanda, mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Bob Marley, ikirangirire mu njyana ya reggae watabarutse tariki ya 11 Gicurasi 1981.

Tariki 11 Gicurasi buri mwaka isi yose yibuka umunsi ‘Bob Nesta Marley’, ikirangirire mu njyana ya reggae, yatabarukiyeho. Bityo n’aba-Rasta bo mu Rwanda bahuriye kuri ’Mulindi Japan One Love’ bakora igitaramo cyo kuzirikana umurage w’urukundo n’amahoro yasigiye abatuye isi.

Muri iki gitaramo hari hari amatsinda acuranga injyana ya reggae nka ‘Strong Voice’ na ‘Mystic Revelation Band’, banafatanya n’abahanzi batandukanye bakora iyi njyana nka ‘Ras Jah Bone D’ ukorera muzika ye mu gihugu cy’u Busuwisi, ‘Natty Dread’, ‘Ras Kayaga’, ‘Ras Nyabingi’, ‘Ras Nyampinga’, n’abandi ndetse bakaba bari batewe ingabo mu bitugu na Jean Paul Samputu hamwe na ‘Sofia’ umucuranzikazi w’inanga gakondo.

Iki gitaramo cyabaye, cyateguraga kandi ikindi gikuru giteganyijwe kubera aha n’ubundi kuri uyu wa gatandatu ku munsi nyirizina isi yose yibukirahoa Bob Marley.

Amafoto:

Abagize 'Mystic Revelation Band' bafunguye igitaramo
Ras Clesse yamanitse ifoto y'aba-Rasta b'ibyamamare
Mc Peter Phil ni we wari umushyusyabirori
'Strong Voice' bashimishije abantu cyane
Ras Natty Dread yari akumbuwe cyane
'Ras Gatera Lion', umuyobozi wa 'Mulindi Japan One Love Project'
'Sofia' yakirigisa inanga akora no mu muhogo biratinda
Ras Nyampinga (umuzungu) na Ras Nyabingi mu njyana ya reggae idasanzwe
'Jean Paul Samputu' mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi
'Ras Kayaga - Maguru' yongeye kwiyereka abakunzi be
Aba-RAsta babyinnye Reggae karahava
'Ras Jah Bone D' ni we wasoje igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages