Ni mu gitaramo cyari cyahawe izina rya ‘Amore Valentine’s Gala’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), hazwi nka Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025.
Ruti Joël ni we wabanje ku rubyiniro, ashimisha abari bitabiriye mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe. Mu ndirimbo yaririmbye harimo “Cunda”, “Igikobwa”, “Low Key” yaririmbye yunamira Buravan witabye Imana mu 2022 n’izindi zitandukanye.
Uyu muhanzi yakurikiwe na Alyn Sano wageze ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo “None”, “Bohoka”, “Tamu Sana”, “Fire” yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu n’izindi nyinshi.
Kidum wari umuhanzi w’imena ndetse wanashyize akadomo kuri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa “Telenovela”,“Ubushikiranganji”, “Amosozi y’Urukundo”, “Yaramenje”, “Shamba” n’izindi ze zitandukanye zakunzwe.
Kidum w’imyaka 50 mu miririmbire ye yavangagamo no kubyina, ku buryo udasanzwe umuzi wagira ngo ni umusore ukibyiruka kubera imbaraga nyinshi yagaragaje.
Umuhanzikazi Alyn Sano mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iki gitaramo yavuze ko yahisemo kuririmba indirimbo zihuta.
Ati “Narebye indirimbo zihuta kubera ko nagombaga guhitamo. Naririmbye iyo nise ‘None’ kuko ari indirimbo waririmba ahantu hose. Imeze nk’umukara.”
Uyu muhanzikazi yanahise abwira abakunzi be ko ari gutegura album ya kabiri izakurikira iyo yise “Rumuri” aheruka gushyira hanze.
Kidum na we mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze yagaragaje ko iyo ari kuririmbira mu Rwanda, aba ari ahantu yishimiye.
Ati “Igitaramo cyari cyiza. Iyo ndi kuririmba aba ari akazi. Iyo ndi i Kigali mba meze nk’umuntu uri gukina kuri stade ye[...]impamvu ntaririmbye indirimbo mfitanye na bamwe mu Banyarwanda byaturutse ku gihe nari mfite. Nari mfite ubwoba ko igitaramo kirafungwa kuko nagiye ku rubyiniro ntinze.”
Kidum yagaragaje ko nta kibazo cy’uko mu Burundi bamureba nabi kubera ko iki gihugu muri iyi minsi kitabanye neza n’u Rwanda.
Ati “Abaserukiye u Burundi bari mu gitaramo, nibatangire kureba abo. Reka mbabwire, nta muyobozi n’umwe urambuza kuririmbira mu Rwanda, barandekeye kuko bazi ko ubuzima bwanjye ari ukwishakisha. Ndi umuririmbyi kandi mpuza abantu no mu Rwanda ntabwo barambuza kujya mu Burundi. Nibambuza nzabaza. Iwacu turabaza.”
Uyu muhanzi yavuze ko ibibazo biri mu zindi nzego bitari umuziki, kandi we akaba ari wo akora nta kindi.
Kidum yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo yahakoreye muri Kanama 2024 cyari cyiswe “Soirée Dansante”.
Iki gitaramo yakoreye i Kigali ku munsi wahariwe abakundanye, ntabwo cyitabiriwe cyane nk’uko bamwe bari babyiteze kuko intebe ziganjemo izo mu myanya y’icyubahiro zari zambaye ubusa kuva gitangiye kugera kirangiye.

























Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!