00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Umuco Karande rigiye gutaramira abanyarwanda mu bihozo by’abana n’indirimbo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 March 2015 saa 08:05
Yasuwe :

Itorero umuco Karande ryateguye igitaramo cy’indirimbo n’udukino dutandukanye tw’Umuhanzi Ngombwa Timothy, aho azaba afashijwe n’itorero Intayoberana Dance Group, kikazaba tariki ya 27 Werurwe muri IPRC Kicukiro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm) kugeza saa yine z’ijoro (10:00pm).

Umuhanzi Ngombwa Timothy uzafatanya n’Itorero Intayoberana muri icyo gitaramo yakoze ibihangano bitandukanye kandi byakunzwe, nk’indirimbo “Inyange” yakoze mu 1990, indirimbo “Umwali” yo mu 1993 n’izindi.

Ngombwa yatangarije IGIHE ko mu buhanzi bwe yibanda ku ndirimbo z’urukundo ndetse n’ibihozo, ati “Inganzo y’ubuhanzi bwanjye yibanda ku muco w’Igihugu cyatubyaye, urukundo ndetse n’ibihozo by’abana.”

Avuga ko muri uyu mwaka wa 2015 afite ibindi bihangano azageza ku banyarwanda, kandi ko abazitabira icyo gitaramo azabasogongezaho.

Igitaramo kizaba ku wagatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, kizabera ahahoze hitwa muri Eto Kicukiro (ubu ni IPRC Kigali), kwinjira ni 5000 ndetse na 1000 ku banyeshuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages