00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa rikomeje kwesa imihigo muri Kenya

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 November 2013 saa 08:40
Yasuwe :

Kuva kuwa Mbere itorero ryo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, riri mu iserukiramuco ribera muri Kaminuza ya Kenyatta University (KU Culture Week Festival 2013), aho riri kurushaho kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino.
Nyuma y’imikino ibiri rimaze gukina, iri torero ryatoranyijwe mu bihugu bike bizaserukirwa ku munsi wo gusoza iri serukiramuco, umunsi uzaba witabiriwe n’abaperezida b’ibihugu banyuranye.
Iri serukiramuco ririmo amatorero 47, yose akazahabwa impamyabumenyi (…)

Kuva kuwa Mbere itorero ryo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, riri mu iserukiramuco ribera muri Kaminuza ya Kenyatta University (KU Culture Week Festival 2013), aho riri kurushaho kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino.

Itorero Inyamibwa riri mu myitozo

Nyuma y’imikino ibiri rimaze gukina, iri torero ryatoranyijwe mu bihugu bike bizaserukirwa ku munsi wo gusoza iri serukiramuco, umunsi uzaba witabiriwe n’abaperezida b’ibihugu banyuranye.

Iri serukiramuco ririmo amatorero 47, yose akazahabwa impamyabumenyi nyuma y’iri serukiramuco rizasozwa kuri iki Cyumweru.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu benshi (audience) bareba ibirori bari hagati y’ibihumbi icumi na cumin a bitatu (10,000 - 13,000).

Kaminuza ya Kenyatta University yigamo abanyeshuri ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000).

Itorero Inyamibwa bavuga ko bishimira amafunguro bahabwa muri Kenyatta University, bati "Umudiho uva mu itako"
Itorero Inyamibwa ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco muri Kenya

Bimwe mu bitaramo Inyamibwa babyinnye:

Intore zambaye imigara n'amacumu mu ntoki mu mbyino nyarwanda
Hagaragazwa umuco wo gukora, guhinda kw'abanyarwanda bakeza bigaragazwa mu mbino nyarwanda
Imbyino zinyuranye zerekana umuco gakondo nizo zabyinywe n'itorero Inyamibwa ryo mu cyahoze ari NUR
Umwe mu mikino Itorero Inyamibwa ryerekanye rifatanyije na Kaminuza ya Kenyatta
Ibendera ry'u Rwanda rwagati mu mabendera y'ibihugu byaserukiwe muri iri serukiramuco
Umwe mu ntore z'Inyamibwa afite ingoma ye ari ahabereye iri serukiramuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages