00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irankunda Joe ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 October 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Irankunda Joseph [Joe Romantic] ari ku rutonde rw’abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika, mu basore bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024.

Uyu musore uhagarariye u Rwanda asanzwe amurika imideli ndetse yagiye mu birori by’imideli birimo Kigali Fashion Week, Mercedes Fashion Week, Paris Fashion Week n’ibindi birori bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Ubu ni umucuruzi w’imodoka. Afite ‘Master’s Degree’ muri Urban Planning yakuye mu Bushinwa.

Yabwiye IGIHE ko yahoranye intego yo guhesha ishema u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, ariko umwaka ushize abohokera kuba yayitabira ndetse akaba yizeye kwegukana ikamba.

Ati “Nakoze akazi ko kumurika imideli kera ku bwa ba Jay Rwanda, Moses Turahirwa n’abandi bakomeye muri uru ruganda. Intego yanjye muri Mister Africa International nyamukuru ni ukuzamura ibendera ry’u Rwanda. Ndizera i Kigali bazambona manukanye ikamba.”

Iri rushanwa Irankunda arimo rirangwa no guhitamo umusore ufite ubushongore, kandi uzi gusobanura neza umushinga ufite icyo uzamarira sosiyete.

Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri iri rushanwa; Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu bavuyemo uwegukanye ikamba.

Ubu gutora byaratangiye muri iri rushanwa. Ushaka gutora asabwa gukurikirana imbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, agakanda ‘Like’ ku ifoto y’umusore ashyigikiye, akandikaho igitekerezo hanyuma agasangiza abandi iyo ‘link’.

Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024.

Irankunda ahatanyemo n’abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros, Nigeria, Cameroon n’abandi.

Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda waritwaye mu 2017.

Ni mu gihe m 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka. Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakabura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo.

Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10.000, kandi akishyurirwa urugendo rw’indege mu Mijyi irimo wa Londres, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli birimo nk’ibya European Fashion Week.

Umunya-Nigeria, Osazemwinde Stephen Eghosa niwe ubitse ikamba riheruka ryo mu 2023. Ni mu gihe yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.

Mu myaka ishize iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Iradukunda ashaka kwegukana iri kamba
Uyu musore ni ubwa mbere yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza
Uyu musore ashaka guhesha ishema u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .