00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yamuritse Album mu gitaramo kinogeye ijisho cyiswe “Umwimerere w’Intore”

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 4 November 2013 saa 12:08
Yasuwe :

Byose byari umunezero n’ibyishimo ku bitabiriye igitaramo “Umwimerere w’Intore” cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo, aho imirya y’inanga n’amajwi meza y’abaririmbyi byungikanaga bisimburanwa n’imbyino zinogeye ijisho z’ababyinnyi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga magana atanu, cyatangiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).
Nicyo umuhanzi Jules Sentore yamurikiyemo Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 11, yise “Muraho Neza”. (…)

Byose byari umunezero n’ibyishimo ku bitabiriye igitaramo “Umwimerere w’Intore” cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo, aho imirya y’inanga n’amajwi meza y’abaririmbyi byungikanaga bisimburanwa n’imbyino zinogeye ijisho z’ababyinnyi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga magana atanu, cyatangiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

Nicyo umuhanzi Jules Sentore yamurikiyemo Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 11, yise “Muraho Neza”. Uyu Jules Sentore akaba ari nawe wari umuhanzi w’imena.

Mu gutangira, itorero "Urucyerereza" niryo ryabimburiye abandi risusurutsa abantu mu mbino zinyuranye zirata ubwiza bw’u Rwanda.

Haje kuza umuhanzi Murigande Jacques wamamaye Canada yose n’Uburayi ku izina rya Mighty Popo binyuze mu buhanga bwo gukirigita imirya ya gitari. Popo yaririmbye indirimbo zumvikanisha ubu buhanga bwe, abantu baranyurwa.

Ama-G The Black, umwe mu baraperi bakunzwe cyane muri iki gihe, bitewe n’amagambo anogeye amatwi akunda gukoresha mu ndirimbo ze, nawe yaje guserukana umucyo, aririmba indirimbo ze nka “Care”, "Agakaye" yafatanije na Dj Pius wo mu Itsinda rya Two 4Real anaboneraho umwanya wo kumurika indirimbo ye nshya yaririmbanye na Bruce Melody.

Sofia Nzayisenga nawe yaje kwakuranwa n’umusaza Makanyaga igitaramo kirushaho kuryohera abantu bagendaga biyongera muri Stade.

Masamba n’itsinda rya "Gakondo Group", ari naryo Jules Sentore yakuriyemo, baririmbye indirimbo nyinshi ziganjemo iza kera zumvikanisha umwimerere w’amajwi y’urwunge u Rwanda rurusha ab’ahandi.

Masamba Intore yaje guhamagara umuhanzi Mariya Yohani, umuhanzi Minisitiri Mitali yise uw’ibihe byose, nuko mu ndirimbo ye Intsinzi yaririmbye amaze kuyisabwa na benshi aba ari we uhagurutsa imbaga nini y’abantu, nk’uko Minisitiri yabigarutseho.

Teta na Daniel nabo banyuzagamo bagahanika bategurira amayira Jules Sentore waje kuza kwinjira aherekejwe n’itorero Inganzo Ngari ryamufashije rimubyinira indirimbo yahereyeho ashima Imana.

Jules Sentore, wari wambaye ikoti ryiza ry’icyatsi, ishati y’umweru n’ipantaro y’umukara, yaririmbye indirimbo zirenga esheshatu, aza gusoreza ku ndirimbo ikunzwe cyane yitwa “Udatsikira”.

Yahawe impano y’ururabo na mushiki we nuko nawe arushyikiriza nyina umubyara. Itorero Inganzo Ngari naryo ryahaye impano y’ifoto uyu muhanzi, banerekana ko bishimiye kwitabira iki gitaramo.

Mbere gato y’uko gisozwa, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali Protais yahawe ijambo na Eric Kabera (uyubora Rwanda Cinema Center, ari nabo bateguye iki gitaramo) nuko ashimira abahanzi bose baririmbye anasaba ko barushaho gushyigikirwa.

Yagize ati "U Rwanda dufite umuco mwiza, ariko birushaho kuryoha iyo uwo muco tunawugaragaje mu buhanzi".

Umuhanzi Ben Kipeti, wari umaze imyaka myinshi aba mu Burayi, ari naho yakoreraga umuziki we, niwe washoje igitaramo aririmba indirimbo ze z’umwimerere w’ubwiza bw’umuziki wo mu rw’imisozi igihumbi.

Amwe mu mafoto:

Jabba Star, umwe mu basore bamamaye ari kubyina mu itorero Urucyerereza
Umuraperi Ama-G The Black aririmbana na Dj Pius indirimbo bise "Agakayi"
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane
Umusaza Makanyaga Abdoul yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze za kera bita "Karahanyuze" abantu bararyoherwa
I bumoso ni Teta, i buryo ni Sofiya ucuranga inanga
Minisitiri Mitali na Makuza bari mu bashyitsi bakomeye bari bitabiriye iki gitaramo
Mariya Yohana yaririmbiye abantu indirimbo "Intsinzi" stade yose irahaguruka
Intore Masamba yaririmbye muri iki gitaramo nuko mbere yo gusoza ahamagara Sentore ati "Uyu ni umuhungu wanjye"
Jules Sentore yahawe impano y'indabo na mushiki we, izi ndabo nawe yaje kuzishyikiriza nyina
Itorero Urucyerereza riri mu yatangije igitaramo mu mbyino zirata ubwiza bw'u Rwanda

Foto: Plaisir 4tographer


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages