Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena, abahanzi basetsa biganjemo abari baturutse muri Uganda basekeje imbaga y’Abanyarwanda bari bakubise buzuye mu gitaramo cyitwa “MTN Kings of Comedy” cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Aba bahanzi basimburanaga ku rubyiniro buri wese aganiriza abantu akoresheje impano n’ubuhanga bwe bwo gusetsa. Witegereje ku maso y’abari bitabiriye iki gitaramo, hagaragaragaho akanyamuneza, ibitwenge n’ibyishimo.
Umwe mu bari bategerejwe cyane ni uwitwa Anne Kansiime, wagaragarije abantu impano ye yo gusetsa. Kimwe na bagenzi be, mu gusetsa Kansiime yakoresha amagambo n’imico ikunze kuranga abantu. Cyane cyane yagiye agaruka ku kunegura imico imwe n’imwe idakwiye muri sosiyete, ari nacyo cyakunze gusetsa abantu cyane kuko we na bagenzi be babikoranaga ubuhanga buhanitse.
Mu marangamutima menshi, uwitwa Twahirwa Benon, w’imyaka 30, umwe mu bitabiriye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’aba bahanzi. Yagize ati “Badushimishije cyane, nari naje kubareba baturutse hanze baje kunshimisha none ibyo batweretse batuzaniye byanyuze pe. Amafaranga [5,000Rwf] natanze ahwanye n’ibyo narebye, ntiyapfuye ubusa”.
Umwe mu basusurukije abantu, Umunyarwanda Nkusi Arthur, umenyerewe cyane muri Comedy Night, nyuma y’iki gitaramo yavuze ko ku ruhande rw’abahanzi basetsa nabo bishimiye uko iki gitaramo cyagenze.
By’umwihariko kuri we yabwiye IGIHE ko yishimira intera Abanyarwanda bagenda batera mu gukunda ubuhanzi bwo gusetsa, ati ”Nishimiye kuba neretse abantu ko mu Rwanda dushobora gusetsa abantu kandi ko nta tandukaniro ry’Umunyarwanda n’abaturutse hanze nkurikije uko abantu batugaragarije ko babyishimiye”.
Nkusi, umenyerewe ku kazina ka Rutura, yasabye abari bitabiriye igitaramo cy’i Gikondo kuza kugaruka mu gitaramo kibera SERENA Hotel kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko hari byinshi biri bube ari bishya, ati “Nta mukino n’umwe twakinnye turi busubiremo, nka njye nateguye imikino itandukanye cyane, baze barebe ibishya.”
Muri iki gitaramo umuhanzi Navio wo muri Uganda nawe yaririmibanye n’abafana be bari benshi bitabiriye ibi birori, ari nawe washoje ibirori.
Byitezwe ko David Ndahiro, umusore wigana Perezida w’u Rwanda, nawe aza kuba ari muri iki gitaramo.
Guhera i Saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30PM) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena, muri SERENA Hotel harabera ikindi gitaramo cya “MTN Kings of Comedy”, igitaramo cyagenewe abanyacyubahiro (VIP), aho kwinjira biza kuba ari ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf) kuri buri muntu.
Ibi bitaramo byombi byatewe inkunga na SKOL, BPR, Air Uganda, Kigali Serena Hotel, Nakumatt, The Newtimes, KK Security n’abandi.
Amwe mu mafoto:
...Andi mafoto menshi kandi meza y’iki gitaramo turacyayabatunganyiriza, tuzayabagezaho mu minsi mike iri imbere kuri iyi link http://www.flickr.com/photos/96459859@N02/



















TANGA IGITEKEREZO