00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghislaine Samantha Uwase yabaye Miss CBE (SFB) 2014

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 November 2013 saa 01:09
Yasuwe :

Uwase Ghislaine Samantha, w’imyaka 19, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013.
Uwase, wari wambaye nomero karindwi (7) yatowe bigaragara ko benshi mu banyeshuri bari bitabiriye ibi birori ari we bifuzaga ko yakwambikwa iri kamba.
Yahembwe ibihumbi ijana by’Amafaranga y’u Rwanda, anemererwa kurihirwa umwaka wose muri iri shuri, ahabwa icumbi ry’ubuntu ry’umwaka n’ibindi (…)

Uwase Ghislaine Samantha, w’imyaka 19, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013.

Uwase, wari wambaye nomero karindwi (7) yatowe bigaragara ko benshi mu banyeshuri bari bitabiriye ibi birori ari we bifuzaga ko yakwambikwa iri kamba.

Yahembwe ibihumbi ijana by’Amafaranga y’u Rwanda, anemererwa kurihirwa umwaka wose muri iri shuri, ahabwa icumbi ry’ubuntu ry’umwaka n’ibindi bihembo binyuranye byatanzwe na Simba Super Market n’abandi baterankunga.

Fabiola Fernandes Akazuba yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere, naho Isimbi Amandine yambikwa ikamba ry’igisonga cya kabiri.

Aganira na IGIHE, nyuma yo gutorwa yavuze ko icyo yumva yarushije abandi ari ukuba yasaga neza, azi no kugenda, ati “Nabonaga nasaga neza, nagendaga nishimye nsekera abantu, biri mu bintu byamfashije.”

Ati “Biranshimishije cyane, ndashima Imana, ndashima umuryango wanjye ndashima inshuti.”

Ku bijyanye n’ibyo ateganya gukora, yagize ati “Nzakora imishinga myinshi ifasha abanyeshuri harimo kuba umuvugizi wabo mbafashe kubashakira amahugurwa abigisha ko uko basohotse muri za Kaminuza batagomba gutegereza utuzi ahubwo bagomba kwihangira imirimo kuko bigabanye umubare w’ubushomeri.”

Uwase yavuze ko hari ababyeyi n’ubu bakibuza abana babo kwitabira aya marushanwa, asaba ko abo babyeyi bareka abana bagatinyuka bakitabira ibijyanye n’amarushanwa ya Nyampinga.

Ati “Ikintu nabwira abana bato ni ukwitinyuka, hari umuntu uba ubikunze ariko akitinya. Hari n’ababyeyi babuza abana kwitabira aya marushanwa kuko uko twatangiye siko twarangije hari ababyeyi bamwe babujije abana babo, ababyeyi bamenye ko iki gikorwa atari kibi, hari abazi ko uhita ujya mu burara ariko bamenye ko atari ko biri, gishobora gufasha umwana wawe kwitinyuka no kubasha kuvuga no gusobanura ibyo atekereza imbere y’abantu.”

Ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi Riderman, Knowless, Ricky Password n’abandi.

Abagize Itsinda rya Active baririmbye muri iki gitaramo
Ghislaine yatowe abantu bamwishimiye cyane
Abantu bari bishimye cyane, bagaragaza ko banogewe n'uko ba nyampinga batowe
Abayobozi bakuru n'abaterankunga b'iki gikorwa
Knowless Butera yaririmbye muri iki gitaramo
Bamwe muri ba Nyampinga b'ahandi bari baje gushyigikira abari mu marushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages