Urusaku n’induru nyinshi, amashyi agenda umujyo umwe, kubyina bacinya akadiho buri wese yatwawe n’akanyamuneza, nibyo byagaragaraga ku maso y’abantu benshi bari bitabiriye igitaramo cya Live cy’umuraperi w’Umunyarwanda (Franco-Rwandais) Gaël Faye n’itsinda rye Milk Coffee &Sugar.
Iki gitaramo cyabereye ku mogoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku Kimihurura mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Mu magambo yakunze gukoresha ubwo yaririmbaga, umuraperi Gaël Faye yagaragaje ko aterwa ishema no kuba yaravutse agasanga abyarwa n’Umunyarwandakazi. Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru avuga ko yatumye agaruka mu Rwamubyaye nyuma y’imyaka igera ku icumi aba mu Bufaransa no mu Bwongereza.
Iki gitaramo cyatangijwe n’abahanzi bo mu Rwanda. Umuhanzi Koudou wacurangaga gitari yunganirwa n’ingoma gakondo ari mu batangiye gushyushya abantu mu ndirimbo ye ‘I love my land’.
Ubwo Teta uzwi mu bahanzi bagira ubuhanga bw’ijwi akaba yaranagaragaye mu marushanwa yo kuririmba ya Tusker Project Fame yazaga kurimba ,abafana be benshi bamugaragarije ko bamwishimiye cyane.
Ijwi yaririmbyemo indirimbo ye ya Reggae yise ”Call me by my name” ryateye inganzo umuraperi Gaël Faye, nuko arahaguruka amusanga ku rubyiniro aririmbana nawe anerekana ko mu Rwanda koko hari abahanzi bafite impano kandi biyumvamo umuziki wa nyawo.
Abantu bahise barushaho gusakuza batera hejuru bati “Teta, Teta, Teta....” mu kwerekana akanyamuneza kabo.
Ibi byishimo byaje gusendera ubwo nyir’ugutegura igitaramo Gaël Faye yazaga nyuma y’akanya gato k’akaruhuko.
Abantu bari buzuye iyi nyubako baririmbanye nawe indirimbo ze nka Pili pili (yitiriye alubumu ye), Petit pays, Ma femme, Charivari, Isimbi, Métis, Président, Bouge à Buja n’izindi.
Mu kuririmba kwe, hari abahanzi baje kumushyigikira barimo Babou na Mani Martin.
Uyu muraperi Gaël Faye yagaragaje ko asanzwe ari umuhanga mu gushimisha abafana be. Yanyuzagamo agafata ijambo nuko akavuga ko yari amaze igihe arota kuzaza mu Rwanda. Ati “Iteka najyaga ndapira mu birahure by’amadirishya y’i Paris nkibaza umunsi nzagera i Kigali none ndabona murenze uko nabatekerezaga!”
Aganira na IGIHE, nyuma y’iki gitaramo, Gaël Faye yavuze ko ibirori byagenze neza kurusha uko yari abyiteze. Ati “Byandenze pe, si uku nari mbyiteze!”
Yashimiye kandi bagenzi be baririmbana mu itsinda rya ‘Milk Coffe & Sugar’ harimo n’umwe ucurangira umuhanzi Corneille Nyungura nawe ufite inkomoko mu Rwanda.
Ingabire w’imyaka 25, umwe mu bitabiriye iki gitaramo waganiriye na IGIHE yagize ati “Nanyuzwe, nishimye cyane kuko umuhanzi Gaël Faye naje nje kureba yari afite imbaraga kandi azi gushimisha abafana.”
Muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa mu Rwanda (L’Institut de France au Rwanda) hamwe na Ishyo Arts Center, hagurishijwe album n’imyenda bya Gaël Faye.
Kuri uyu wa Gatandatu Gaël yakoreye ikindi gitaramo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ahaba nyirakuru. Mu cyumweru gikurikiyeho,azerekeza mu Burundi, aho yavukiye, gukorerayo igitaramo kindi abone gusubira mu Bufaransa.
Amwe mu mafoto y’uko igitaramo cyari kimeze:
Foto:Irakoze R.



















TANGA IGITEKEREZO