00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Sonia na DJ Bloww barasusurutsa abitabira umukino wa Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 June 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo umukino w’ishiraniro uhuza Rayon Sports na APR FC utangire, abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Sonia na DJ Bloww bamaze kwigaruria imitima ya benshi, baraza kuba basusurutsa abitabira uyu mukino, ari nawo wa mbere uraba ubereye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

Nk’uko bigaragara ku mbuga zacururizwagaho amatike, ni umukino uzaba ufite ubwitabire buri hejuru cyane ko umatike yamaze gushira.

Si kenshi, aba-Dj bajya gucurangira ku bibuga by’imikino mbere yayo, yabereyeho umupira w’amaguru, ariko IGIHE yamenye ko ibi byakozwe kugira ngo abafana bafashwe kugira ibihe byiza.

Si aba gusa kandi kuko hazaba hari n’abashyushyarugamba basanzwe bamenyerewe mu ruganda rwa siporo mu Rwanda nka David Bayingana, Shema Natete Brian ndetse na Uwimana Clarisse.

Dj Sonia w’imyaka 25 asanzwe acuranga ahantu hatandukanye harimo ibitaramo cyane ko no mu mwaka ushize yacuranze mu birori byo gusoza ibitaramo bya ‘Giants of Africa Festival’, BAL iheruka ndetse n’ibindi.

Uretse kuvanga imiziki no kuba umuririmbyi, DJ Bloww yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2013 arangije amashuri yisumbuye mu birebana Computer Science.

DJ Bloww ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda
DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho ni umwe mu bagiye kuganura Stade Amahoro
DJ Sonia na DJ Bloww bagiye guhurira mu birori byo gususurutsa abitabira umukino wa APR FC na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .