Tariki ya 14 Nyakanga, i Kigali hazabera ku nshuro ya kabiri “Diner En Blanc”, igikorwa gihuza abantu benshi baza bambaye imyambaro y’umweru gusa bagasangira amafunguro n’ibyo kunywa bakaganira bakamenyana.
Iki gikorwa cyatangiriye mu mujyi w’i Paris mu Bufaransa kigenda cyaguka kibera no mu yindi Mijyi ikomeye hirya no hino ku isi. Kigali niwo mujyi wa mbere muri Afurika watangirijwemo Diner en Blanc, mu mwaka wa 2012 igikorwa gitegurwa na Illume Creative Studio.
Ahantu iki gikorwa kibera haba ari ibanga kugeza ku munsi nyir’izina,ari bwo abatumiwe bamenyeshwa aho kizabera.
Kugira ngo utumirwe muri iki gikorwa wishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitatu ukanijyanira icyo kurya n’icyo kunywa; gusa kuri ubu itariki yo kwiyandikisha yararangiye kuko yari tariki 6 Nzeri 2013.
Abiyandikishije bazatwarwa n’imodoka zizahaguruka mu mujyi wa Kigali (Centre Culturel Franco-Rwandais, kuri KBC n’ahandi) ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4pm), ku itariki ya 14 Nzeri 2013.
Ibindi bisobanuro wakanda HANO no kuri Facebook



















TANGA IGITEKEREZO