Ni amajwi yatangajwe ku wa 15 Nyakanga, umunsi Abanyarwanda b’imbere mu gihugu batoreyeho.
Mu gihe hari hitezwe gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora, buri mukandida yari yateguye aho ategererezanya n’abamushyigikiye kumva icyo imibare ivuga.
Umuryango FPR Inkotanyi wari wateguye ko abanyamuryango bawo na Paul Kagame bategerereza iby’ibanze byavuye mu matora ku Intare Arena i Rusororo, ahasanzwe hari Icyicaro gikuru cy’uyu muryango.
Imibare y’ibyavuye mu matora yagaragaje ko Paul Kagame yanikiye bagenzi be n’amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank agira 0.53%, mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0.32%.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo, aho kwitana ba mwana ngo umwe yite undi nyirabayazana.
Yagaragaje ko iby’amatora bisa n’ibyamaze kujya ku ruhande, ahubwo hagezweho ibikorwa “kugira ngo tubikore, inyungu ku Banyarwanda ziboneke.”
Yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora n’abandi bose bagize uruhare kuva mu kwiyamamaza kugeza ku munsi w’amatora.
Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga mu gihe amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

















































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!