Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, bikaba byari byiganjemo umubare munini w’urubyiruko ruri mu matsinda ane yo mu Mujyi wa Kigali yageze mu cyiciro cya nyuma, ribera muri Mundi Center.
Aya matsinda ni African Mirror yenaryegukanye igahabwa miliyoni 1 Frw, hakaba KTY Crew (Kimisagara Youth) yabaye iya kabiri igahabwa ibihumbi 500 Frw, IMD Crew (Incredible Miracle Dance) ya gatatu yacyuye ibihumbi 300 Frw ndetse na Indaro Crew yasoreje ku mwanya wa kane.
Abari muri aya matsinda yose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kayobowe na Jack B, bakoresha imbaraga nyinshi bigaragaza mu mbyino zigezweho zirimo iza Hip Hop Dance, Contemporary Dance, Afro dance n’izindi.
African Mirror yahize andi yari igizwe n’abana basaga 60 batuye i Karama (Norvege). Ni inshuro ya kabiri bari bitabiriye iri rushanwa.
Ntakirutimana Isidore uyuboye iri tsinda yabwiye IGIHE ko miliyoni 1 Frw batsindiye izakoreshwa mu gusubiza bamwe mu ishuri ndetse abandi bagatangira imishinga ibabyarira inyungu.
Ati “Dufite umuryango twise Indaro Center, aya mafaranga twatsindiye mu byukuri ni menshi kandi azadufasha mu mishinga dufite harimo n’uwo gusubiza mu ishuri bamwe muri twe. Aha kandi hazagurwamo n’imashini zo kudoda zizafasha abandi barangije kwiga gutangira kwinjiza andi mafaranga.”
Iri kandi ryasize ubuyobozi bw’Urutozi Gakondo baritegura buhize kurigeza ku rwego mpuzamahanga kandi rigatumirwamo amatsinda yo hanze y’u Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Nzaramba Joseph nk’Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo washimangiye kandi ko mu mpeshyi y’uyu mwaka rizagarukana impinduka no kwiyongera kw’ibihembo.
Ati “Iri rushanwa ryo kubyina rizagaruka mu mpeshyi y’uyu mwaka riba ku nshuro ya gatatu. Tuzagera mu ntara zose z’igihugu ndetse turanateganya ko amatsinda azagera muri kimwe cya kabiri azahurira mu ntara, hanyuma kuri icya nyuma kikazabera mu Mujyi wa Kigali.”
“Ikindi duteganya ni ukuzatumira amatsinda aturutse muri Kenya, Tanzania, n’ibindi bihugu duturanye. Ubutaha noneho tuzakorana n’abaterankunga b’irushanwa aho tuzareba cyane ku mishinga abahatana bafite igaterwa inkunga ndetse igakurikiranwa aho kubaha amafaranga gusa.”
Muri rusange iri irushanwa Urutozi Dance Challenge rikomeje kwaguka dore ko uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amatsinda 18, mu gihe umwaka ushize hari hitabiriye amatsinda atandatu gusa.
Ibihembo nabyo byari byazamuwe kuko umwaka ushize itsinda ‘Afro Monster’ ryari ryabaye irya mbere ryahawe ibihumbi 500Frw.
































Amafoto : Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!